Yashyizweho kuri11 May, 2019 | 20:26

Umuyobozi wa Dove Hotel yaguwe gitumo yakira ruswa y’akayabo k’ibihumbi 500frw

Umuyobozi wa Dove Hotel y’ Itorero rya Pentekote mu Rwanda [ADEPR], yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.

Uyu muyobozi witwa Mbanda Samuel, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemereye umunyamakuru ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge.

Ati “Arafunzwe, yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.”

Uyu Mbanda Samuel yahawe akazi kuri Dove Hotel avuye mu mushinga wa Compassion ya Kabarondo mu karere ka Kayonza.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

niyonambaza joseph - May 2019

Nibyo koko iyinkuru yatawe numuntu utazi gutara amakuru kuko ntiyagaragaje icyo iyo ruswa yayiherewe murakoze mukosore pe

NIZIGIYIMANA DEZIRE - May 2019

Nivyizako Yafashwe Kuko Igiturire Gisubizigihuginyuma Muvyubutunzi Nahandi

Damas - May 2019

Hello! Iyi nkuru ntiyuzuye, mwagomba no kutubwira ,icyo iyo ruswa yarayiherewe! Mukava imuzingo inkuru yanyu!
Mubikosore, Murakoze!

Damas - May 2019

Hello! Iyi nkuru ntiyuzuye, mwagomba no kutubwira ,icyo iyo ruswa yarayiherewe! Mukava imuzingo inkuru yanyu!
Mubikosore, Murakoze!

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe