Yashyizweho kuri11 September, 2018 | 10:40

Umupadiri wapfuye akazuka yatangaje ko yabonye Imana ari umugore

John Micheal O’Neal uwihaye Imana w’ imyaka 71 y’ amavuko wo mu idini ya katolika muri Leta ya Massachusetts yo muri muri Leta zunze ubumwe za Amerika,kuri ubu byemezwa n’ abaganga ko yapfuye akazuka ndetse avuga ko yagize amahirwe yo kujya mu ijuru agahura n’ Imana mu minota yamaze yapfuye akaba yarasanze Imana ari umugore.

Tariki 29 Mutarama nibwo yajyanywe mu bitaro igitaraganya afashwe n’ uburwayi butunguranye bw’ umutima. Uwo munsi nibwo yapfuye ndetse n’ abaganga bemeze ko yamaze gushiramo umwuka ariko bakoresheje imashini y’ ikoranabuhanga yitwa LUCAS 2, bashitura umutima we yongera kuba muzima nyuma y’ iminota 48 amaze gupfa.

Inkuru ducyesha Worldnewsdailyreport.com ngo ni uko abaganga bari bafite ubwoba ko ubwonko bwe bwaba bwangiritse kuko imashini zaberekaga ko amaraso menshi arimo gutemba yerekeza mu bwoko gusa amaze gukanguka baramupimye basanga ubwonko ni buzima.

Uyu mupadiri yavuze ko ubwo yari yapfuye yagiye mu ijuru akabona azengurutswe n’ Umucyo mwinshi, akabona Imana imbonankune. Yavuze ko Imana ifite ishusho nk’ iy’ umugore.

Agira ati “Imana ifite ishusho y’ umugore ufite akajwi karongorotse. Ukuri ni uko Imana ari umugore mutagatifu aho kuba umugabo mutagatifu. Imana uko nayitekerezaga ni nziza birushijeho”

Padiri O’Neal akimara gutangaza ko Imana ari umugore, inkuru yabaye kimomo ndetse anatumiza ikiganiro n’ abanyamakuru ngo asobanure neza ibyo yatangaje, arongera ashimangira ko yapfuye akajya mu ijuru agasanga Imana ari umugore. Avuga ko azakomeza kwiyegurira Imana.

Ati “ Ndifuza gukomeza kubwiriza. Nkabwira abantu Imana, umwana wayo na shitani. Imana irakomeye kandi ishobora byose nubwo ari umugore”


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


5 Comments

- November 2018

Uwomuntu ariko ararogota yabonye aba dayimoni Imina nuMwam sumwamikazi narekeguhendabantu Yesu arimwisi yavuze ngo Data wampebeshejweniki?ntiyavuze ngo mama kangi yavuzengo Dusenge ngoData watwese urimwijuru Ntiyavuze ngo mamawatwese Abobaganga nibamurabe mumutwe harivyagoranye Nikinyoma cambaye ubusa

Alexis - October 2018

Uwomugabo Imana Ba Mose Batabony Ngo Niw Yayibony! Biragoy Kwemera

Nduwarugira Egide - October 2018

Urabivuze Imana Nimushobora Vyose! Muga Sinzi Karumugore Nuko Arumugabo!

Ben - October 2018

ibi ni ibinyoma bisa bisa. uti kuki? kuberako ibyo avuga niba batamubeshyera binyuranije n’ibyo ijambo ry’Imana rivuga, urugero nahere ku magambo yuwo yita umwana w’imana(YESU KRISTO) ese yayivugaga(Imana) nk’umugore cyangwa nk’umugabo. mwitondere ibyo abantu bavuga kuko ijambo ry’Imana(Bibiliya Yera) rivuga ko mu minsi ya nyuma hazaduka abayobya benshi, niba uyu avuga atya ni ukuvugako ibyo bibiliya yaba ivuga ataribyo. mwitonde kandi mushishikarire kumenya icyo BIBILIYA YERA ivuga

Ben - October 2018

ibi ni ibinyoma bisa bisa. uti kuki? kuberako ibyo avuga niba batamubeshyera binyuranije n’ibyo ijambo ry’Imana rivuga, urugero nahere ku magambo yuwo yita umwana w’imana(YESU KRISTO) ese yayivugaga(Imana) nk’umugore cyangwa nk’umugabo. mwitondere ibyo abantu bavuga kuko ijambo ry’Imana(Bibiliya Yera) rivuga ko mu minsi ya nyuma hazaduka abayobya benshi, niba uyu avuga atya ni ukuvugako ibyo bibiliya yaba ivuga ataribyo. mwitonde kandi mushishikarire kumenya icyo BIBILIYA YERA ivuga

Izindi nkuru