Yashyizweho kuri19 March, 2017 | 15:13

Perezida Kagame arasura na Papa François i Vatican

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame aragirira uruzinduko i Vatican mu Butaliyani, aho azahura na Papa François umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Radio Vatican dukesha iyi nkuru ntiva imuzingo ibyo aba bayobozi bombi bashobora kuganiraho, gusa hari ingingo za Politike abantu bakeka ko bazaganiraho.

Perezida Paul Kagame nubwo ari umukristu wa Kiliziya Gatolika (niho yabatirijwe) ibiganiro bye na Papa bishobora kuzagaruka ku mubano n’imikoranire ya Kiliziya Gatolika ndetse n’u Rwanda, dore ko Kiliziya ifite ishoramari n’imitungo myinshi mu Rwanda

Gusa, hari n’abatekereza ko bashobora no kuzaganira ku ruhare rwa bamwe mu bayoboke ba Kiliziya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuo Leta y’u Rwanda ikunze gushyira igitutu kuri Kiliziya ngo ibasabire imbabazi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru