Yashyizweho kuri17 October, 2018 | 10:31

Pasiteri wagaburiraga abakirisitu inzoka noneho yabahinduriye ifunguro rigizwe n’inyama z’imbwa

Pasiteri Penuel Mnguni uyoboye Itorero End Time Disciples Ministries muri Afurika y’Epfo, wategekaga abakirisitu be kurya inzoka noneho yahisemo kujya basangira inyama z’imbwa nk’ifunguro ryera.

Ku Cyumweru, Pasiteri Mnguni yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook amashusho agaragara ari kugaburira abakirisitu inyuma z’imbwa.

Yanerekanye amafoto y’imbwa, itarabagwa, ibagwa ndetse na nyuma yo kubagwa, avuga ko ikinjira mu kanwa kitica ahubwo hica ikiwuturukamo.

Yavuze ko ubukirisitu bwagiye buhinduka uko ibihe byagiye bisimburana ariko mu itorero rye abemera bagiye babona ibitangaza.

Yavuze ko Yesu atategetse ko abantu barya imigati gusa n’imitobe, ahubwo yategetse ko bajya bahora basangira umubiri n’amaraso bye.

Pasiteri Mnguni yavuze ko abayoboke be barya imbwa bari kurya umubiri wa Kirisitu.

Ati“Ntikiri imbwa, ni umubiri w’Umwami Yesu.Nasengeye aya magufa yose, iyi ntikiri imbwa …umuntu urwanya ibi [gusangira imbwa], ni ukurwanya Uhoraho.”

Pasiteri Mnguni yariye ubwe ku nyama y’imbwa, abwira abayoboke ati “Abantu bazavuga ko umukozi w’Imana atarya imbwa.”

Amaze kuyitamira, aravuga iti “Iranurira.”

Bamaze gusangira, yatangiye kubasengera, abizeza ko bakira indwara zirimo SIDA na kanseri ndetse n’inda zarengeje igihe cyo kuvuga ko zizavuka.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


4 Comments

Eric - January 2019

Imana idufashe

Alexis - October 2018

Mana yanj! Ntagitangaj Kirimwo! Nkabantu Twizera Bibiliya Yera Iravugako Mumisi Yanyuma Hazakwaduka Ibidasobanuts

ruganzu - October 2018

pasiteri araha tu?

Bitangaza Eliezel - October 2018

byar bitey ubwob nagahind peee!!!

Izindi nkuru