Yashyizweho kuri19 March, 2017 | 00:07

Papa Francis yashyizeho intumwa nshya imuhagararira mu Rwanda

Ku isaaha ya saa Sita y’i Roma, ikaba saa 13h00 zo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanadatu Papa Francis yashyizeho intumwa nshya yo kumuhararira mu Rwanda ari we Musenyeri Andrzej Józwowicz

Mu ibaruwa yashyizwe hanze n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda igashyirwaho umukono na Perezida wayo, Musenyeri Philippe Rukanga akaba n’Umwepiscope wa Diyoseze ya Butare, yamenyeshesheje abayoboke ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Abanyrwanda muri rusange iyi nkuru y’iyimikwa ry’Intumwa nshya ya Papa Francis.

Msgr Andrzej Józwowic wagizwe intumwa nshya yo guhagararira Papa Francis mu Rwanda yavutse kuwa 14 Mutarama, 1 965 mu gihugu cya Pologne ahitwa Bocki.

Nyirubutungane Andrzej Józwowic yimitswe nk’Umusaseridoti kuwa 24 Gicurasi 1 990. Afite impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat mu mategeko y’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika (Droit Canonique) no mu mategeko mbonezamubano (Droit Civil).

Kuva kuwa 01 Nyakanga 1 997 iyi ntumwa nsha ya Papa mu Rwanda yagiye igirwa uhagarariye ibiro bya Kiliziya Gatulika mu bihugu nka Mozambique, Thailande, Hongrie, Syrie, Iran no mu Burusiya.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe