Yashyizweho kuri17 June, 2017 | 11:05

Kiliziya Gatolika irifuza ko ingengabihe y’amashuri ihinduka, umwaka ukajya utangira muri Nzeri

Kiliziya Gatolika yasabye Leta y’u Rwanda guhindura ingengabihe y’amashuri ku buryo yakongera kujya atangira muri Nzeri, ikavuga ko byarushaho gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Hashize imyaka isaga 10 imiterere y’ingengabihe y’amashuri mu Rwanda isaba ko abanyeshuri batangira umwaka muri Mutarama ugasozwa mu Ugushyingo mu gihe mbere watangiraga muri Nzeri ugasozwa muri Kamena.

Ubwo Kiliziya Gatolika yasozaga icyumweru cyahariwe uburezi kuri uyu wa 16 Kamena 2017 muri Paruwasi ya Zaza, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin yatanze ubutumwa mu izina ry’Umushumba w’iya Butare Ushinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, Phillipe Rukamba, avuga ko abanyeshuri babangamiwe no kuba biga mu mpeshyi.

Yagize ati “Nagira ngo ngire icyo nisabira umushyitsi Mukuru (Uwari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi), mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza isanzwe iranga Leta na Kiliziya mu burezi, ndahera ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri; hashize igihe twifuza ko umwaka w’amashuri wajya utangira mu kwezi kwa cyenda, ukarangira mu kwezi kwa Gatandatu.”

Mu mpamvu batanga harimo kuba abanyeshuri biga mu gihe cy’izuba bikagira ingaruka ku myigire yabo.

Ati “Impamvu ni nyinshi ariko cyane cyane ni igihe cy’izuba n’ibura ry’amazi tuzi twese ko biremerera abana bacu baba ku mashuri mu kwezi kwa munani, hakiyongeraho na gahunda zinyuranye ziba ziri muri ayo mezi mu rwego rwa Kiliziya no mu buzima mbonezamubano, bibangamira cyane abarezi baba bagomba kuzitabira.”

Kugeza ubu amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda agera ku 3189, muri ayo yose, agera ku 1381 angana na 43,3% ni aya Kiliziya Gatolika.

Mu banyeshuri hafi miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abagera kuri 1.175.369 barererwa mu ya Kiliziya Gatolika.

Ibyo kandi biza byongera ku kuba Kiliziya Gatolika ifatwa n’uruhongore rw’intiti nyinshi ziri mu Rwanda ndetse byatumye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr Michel Rwibasira, ashima uburezi n’Uburere Kiliziya ikomeje guha umwana w’Umunyarwanda avuga ko n’ibyo Kiliziya yasabye bazabyigana ubushishozi n’abo bireba bigakemuka.

Yagize ati “ Kuba byagira ishingiro ni uko wabihuza n’izindi mpamvu zose, hari izuba noneho hari no kureba ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Tubihinduye tugomba kwiga tukareba ingaruka byagira abanyeshuri bava hanze batugana, baramutse basanze bitandukanye.”

Yongeyeho ati “ Iyo ukemura ikibazo giterwa n’impamvu imwe byakoroha, tumaze iminsi natwe tubiganiraho ariko turashaka ngo tubanze duhuze n’impamvu nyinshi zirimo n’iyo y’abanyeshuri kugira ngo dufate umwanzuro. Bifite ishingiro ariko kugira ngo tubifataho umwanzuro bikenera ko dufata n’izindi mpamvu zirimo izo nababwiye kugira ngo nyuma tuzafate ukwiriye abanyeshuri, ukwiriye u Rwanda ariko ukwiriye n’abarezi.”

Icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika cyasorejwe mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Uburasirazuba, muri Paruwasi ya Zaza, Diyoseze ya Kibungo. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “ Nk’abakirisitu mu Ntangiriro ya Kiliziya, Ishuri ryacu turigire igicumbi cy’Ubumwe n’Ubufatanye.”

Kugeza ubu muri iyo diyoseze, habarirwa ibigo by’amashuri 102, birimo amashuri abanza 36, amashuri yisumbuye y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 agera kuri 56, ikagira n’amashuri 10 acumbikira abanyeshuri.

Kwizihiza icyo cyumweru byari bibaye ku nshuro ya cyenda kuko byatangiye mu 2008.

JPEG - 239 kb
Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin yatanze ubutumwa mu izina ry’Umushumba w’iya Butare Ushinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, Phillipe Rukamba


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru