Yashyizweho kuri9 March, 2020 | 10:44

Insengero zafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus

Kuri iki Cyumweru hirya no hino mu nsengero batangiye gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira icyorezo cya coronovirus.

Nyuma y’itangazo ryatanzwe n’Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika rishishikariza abakristu gukumira, kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya coronavirus cyateye ku isi, imihango imwe n’imwe yajyaga ikorwa muri za kiliziya gatolika ntiyakozwe.

Uburyo bumwe bwo gutanga ukaristiya bwo kuyishyira ku rurimi byakuweho, ndetse no guhana amahoro ya kristu abantu bahoberana bagahana n’ibiganza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedral ya St. Michel Consolateur Innocent aravuga ko uburyo byakozwemo butari bumenyerewe.

Kimwe no kuri za Kiliziya zitandukanye, no ku rusengero rwa Zion Temple ku marembo hagiye hagaragara abasore bari bafite imiti yo gusukura intoki kuburyo buri wese winjiraga babanzaga kuwumukandira mu kiganza akinjira awukaraba.

Mu itorero ry’abangilikani, i Remera na ho ntawinjiraga mu materaniro adakarabye uwo muti bahabwaga na bamwe mu bakristu bari bahawe izo nshingano. Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko hari n’ubutumwa bagiye batanga bufasha abakristu kugira amakenga arebana n’iyi virusi ya corona.

Kuri paruwasi gatolika ya Regina Pacis i Remera ndetse n’ahandi hanyuranye, abakiristu bagiye bagerageza kwirinda gusuhuzanya, ariko kuri bamwe byari bigoye.

Kuba abantu bicara begeranye mu nsengero na kiliziya, Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC Dr. Jose Nyamusore avuga ko buri wese yirinze kwandura no kwanduza abandi nta kibazo byateza.

N’ubwo mu nsengero hahurira abantu benshi, hari ibikorwa bihuza benshi kurushaho byahagaritswe mu Mujyi wa Kigali nk’ibitaramo byose byari biteganyijwe kuhabera.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafashe iki cyemezo bushingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Chief editor\ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru