Yashyizweho kuri23 August, 2018 | 15:21

Gisigara:Perezida kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kongera gutora neza ngo ibitaragenze neza bikosorwe

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yasabye abaturage bo mu Karere ka Gisagara kuzatora abakandida bawo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, nk’uko bamugiriye icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, muri Kanama 2017.

Ibi umukuru Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu Murenge wa Muganza kuri uyu wa Kane mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite 80 ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki byifatanyije, hitegurwa amatora y’abadepite azaba ku mu kwezi gutaha ku matariki ya 2 na 3 Nzeri 2018.

Perezida Kagame yabanje gushimira abaturage uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye umwaka ushize, bakamutora ku majwi 98,79%.

Yakomeje agira ati “Birumvikana rero nta kuntu mwaba mwaratoye umukandida wa FPR Inkotanyi ngo abe Umuyobozi w’igihugu ngo nibigera ku bababahagararira mu Nteko mwibagirwe FPR!”

Yabijeje ko ibyo yabasezeranyije bizagerwaho, anibutsa ko mu mwaka ushize ubwo yiyamamazaga yabemereye umuhanda wa kaburimbo.

Uyu muhanda uzahuza Gisagara na Huye uzuzura mu mwaka umwe, utware miliyari 6.5Frw, maze Gisagara ibone umuhanda wa mbere wa kaburimbo mu mateka yayo.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ndashaka kubabwira ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, ibikorwa by’uwo muhanda bizaba byatangiye.”

Yabwiye abaturage ko atavuga ko ibintu byose byera de, ari yo mpamvu abasaba gukomeza kugirira icyizere FPR Inkotanyi n’amakosa yakozwe agakosorwa.

Yakomeje agira ati " Gisagara muzongere mutore neza muduhe umwanya, n’amahirwe yo gukosora ibyaba bitaragenze neza. Aho tugana turahazi ni heza, igisigaye ni ugufatanya twese n’abaturage kugirango tugere kuri iyo ntego."

Yasoje abiseguraho avuga ko yumva afite umwenda wo gusubirayo kubashimira kuba baratoye Chairman wa FPR Inkotanyi ngo abe Umukuru w’Igihugu, ati "Mwarakoze."

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru