Yashyizweho kuri12 November, 2018 | 12:32

Banga gushyira amavuta muri RAV 4 ihengamye ngo baze kundeba ariko undi akayashyira mu ndege aje kundeba:Rugagi

Bihop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church avuga ko hari abantu banga kumusura bagenda muri RAV4 zihengamye ahubwo akarenga agasurwa n’abaje mu ndenge.Bityo ngo kugeza ubu yamaze kubona ko isi yose imwemera ndetse ahamya ko atazapfa atabonye bamwe mu bakirisito be batunze indege zabo bwite.

Ibi Bishop Rugagi yabitangaje mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018,aho yabihereye ku kuba mu cyumweru gishize yaragiranye ibiganiro n’umuherwe w’umupasiteri witwa Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Major 1 cyangwa se Prophet Bushiri wari uri mu Rwanda.

Rugagi yavuze ko Bushiri yari yaje mu Rwanda kuharuhukira ariko yahagera akamwandikira ngo aze baganire, ibi byatunguye Rugagi ndetse ngo yabanje no gushidikanya ko ari abatekamutwe bamwoherereje ubwo butumwa.

Rugagi yavuze ko mu minsi yashize yari yaragerageje guhura na Prophet Bushiri ariko agasanga amafaranga byamutwara atarayatunga kuva Imana yamurema. Gusa ngo icyifuzo cye Imana yakibonye iri mu ijuru maze imukorera igitangaza irabahuza.

Bushiri ngo yabwiye Rugagi ko mbere yo kuza mu Rwanda Imana yamubwiye byinshi ku we.

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri ari igikomerezwa ku buryo adashobora gusura itorero riciriritse. Ngo ni yo mpamvu atasuye itorero rya Rugagi ku Cyumweru.

Ati “Igishobora gutuma adateranira hano nuko amavuta ye atari ayo mu itorero nk’iri.Ni yo mpamvu tutashobora kugirango tumwakire ahangaha”.

Rugagi yagaragaje agaciro yahawe na Prophet Bushiri agira ati “Abantu bajya banga gushyira amavuta muri RAV 4 ihengamye ngo baze kundeba ariko undi agashyira amavuta mu ndege aje kundeba! ….akishyura amafaraga ataba rika kubera umuntu umwe!

“Isi yose yaranyemeye

Rugagi yemeza ko niyo yakwicara mu masangano y’umuhanda yahamiriza Imana ko isi yose yamumene kandi nta wabihakana

Rugagi yavuze ko kuba umushumba w’itorero rikomeye ku isi akaba n’umuherwe uzwi ku isi yarageze mu Rwanda akamutumira ngo baganire, ngo byonyine bihagije kugirango byerekane ko isi yose yemeye Rugagi.

Ati “Ubu njyewe noneho nubwo nakwicara mu masangano y’imihanda, ni ukubwira Imana gusa nti ‘Isi yose yaranyemeye’, narabirangije, nubwo nonaha nagenda nkicara mu masangano y’umuhanda gusa nkamanika amaguru, ubu isi yaranyemeye! byararangiye! Ubyange cyangwa ubyemere ibyo birahagije".

Rugagi yavuze ko Prophet Bushiri amaze guhura n’abaperezida barenga 47 kubera uburyo ari umuntu ukomeye. Kubw’ibyo Bishop Rugagi arahamya ko kuba yahuye na we Imana yamuzamuye mu yindi ntera.

Kuri we ngo ubuhanuzi bwarasohoye ntazapfa atabonye bamwe mu bakirisito be batunze indege zabo bwite

Ati "Imana yarankomeje, ubuhanuzi bwarasohoye…uyu munsi mfite amavuta yuzuye, …ndimo ndumva uburemere budasanzwe…ibyari inzozi ntibikiri inzozi bimaze kuba ibintu bifatika”.

‘Sinzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo’

Nyuma yo kugaragaza uburyo Imana yamuhuje n’umuntu ukomeye, Bishop Rugagi yahamirije abakirisito ati “Ntabwo nzapfa ntarabona abakirisito batunze indege zabo!”

Bishop Rugagi yavuze ko guhura na Prophet Bushiri byasohoje ibyo Imana yamubwiriye mu masengesho yasengeye mu mazi no ku misozi ya Kanyarira na Kinyamakara.

Ese uyu Prophet Bushiri Rugagi yirahira ni muntu ki?

Prophet Bushiri Ngo yatangiye ubucuruzi akiri muto ahawe inguzanyo na se umubyara

Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Prophet Bushiri cyangwa Major one yavutse mu 1983. Ayobora itorero ryitwa Enlightened Christian Gathering rifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y’Epfo rikagira n’amashami hirya no hino ku isi.

Ni umushoramari ukomoka muri Malawi, afite ikigo cy’ishoramari gikomeye cyitwa Shepherd Bushiri Investments (Pty) Ltd. Akora iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibijyanye n’ubwubatsi, serivisi z’amahoteri n’ingendo z’indege n’ibindi.

Prophet Bushiri Ngo yatangiye ubucuruzi akiri muto ahawe inguzanyo na se.Prophet Bushiri ni umuvugabutumwa ukomeye akaba anafite ifaranga ritubutse

Itorero rye ngo rifite amashami arenga 1700. Ajya akoresha ibiterane bikitabirwa n’abasaga ibihumbi 95.

Ni umwe mu bapasiteri b’abaherwe muri Afrika no ku isi dore ko afite indege ze bwite eshatu, televiziyo, kaminuza, ishuri ry’imikino (sports academy), n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye. Bivugwa ko afite umutungo urenga miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika. Aba mu nzu ya miliyoni hafi ebyiri z’amadorali y’Amerika.

Akunze kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abatishoboye, kubarihira amashuri, no gutanga ibiryo kubahuye n’inzara. Umufasha we yitwa Mary Bushiri, bakaba bafitanye abana babiri gusa.

Bushiri avuga ko yagiye mu ishoramari kugira ngo abone ibitunga umuryango we nyuma yo gusobanukirwa ko itorero ridashinzwe gutunga umuryango we.

Uyu ni we waganiriye na Rugagi ndetse ngo yamuhuje n’abandi bashumba b’amatorero b’abaherwe barimo umumiliyoneli witwa Prophet Uebert Angel uyobora itorero ryitwa Good News Church rikorera mu Bwongereza. Uyu Prophet Uebert ni na we Bushiri afata nk’ikitegererezo cyangwa umubyeyi we wo mu buryo bw’umwuka.

Rugagi na we amaze kwamamara mu Rwanda kubera ibintu akora n’ibyo avuga bigateza ururondogoro. Yamamaye cyane ubwo yizezaga abakristo be gutunga Range Rover mu mezi atatu gusa, icyakora ukabanza gutanga ituro ry’ibihumbi bitanu (5,000Frw), no kwizera ko bizasohora. Yigeze no gutangaza ko agiye kujya azura abapfuye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

- November 2018

Yemwe bagabo mwubakiye kuri nde? Ngo amavuta ye si ayo gusengana namwe? Ayarusha Yesu? Naho guhura nawe ni ibisanzwe kuko n’abo afasha baraganira. Komera Rugagi-Comedian.

theo - November 2018

1.Ntabwo numva ayo mavuta y’uyu mugabo atabasha kwinjira mû rusengero uyoboye. None se Niba Yesu arurimo nyakubahwa mushumba, uwo mugabo arusha amavuta Yesu, winjira mû ngo no mû nsengero ziciriritse mu buryo bugaragarira abantu, ugereranije naho uteranira?
2. Niba amazina yawe ari mu gitabo cy’ ubugingo nibyo birenze kuruta ibindi byose. Ibyo na byo byo kumenywa ni ubuntu bw’Imana ariko ni ibisanzwe, uzabona n’ibirenze ibyo, kuko ni abadasenga ibyo barabibona.
3. Nyakubahwa Bishop,agaciro kacu twe abakijijwe ntabwo tugahabwa nibyo turibyo ahubwo tugahabwa kuko Imana yatwemeye. Ndagukunda Bishop, Imana iguhe umugisha, iyo mbasha kukubona imbona nkubone sinari kukwandikirira hano.Txs.

- November 2018

Uwirata yirate Yesu niwe ukomeye kurusha abo ba prophet with fake prophecy bayobora utudini tutazwi! Rugagi na Gitwaza bariyemera cyane. Nibareke kwiyemera ibikorwa byabo nibyo bizatuma bemerwa naho kwiyemera ntibyavamo

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe