Yashyizweho kuri30 May, 2017 | 13:27

Abari abayobozi ba ADEPR begujwe, hatorwa abo kubasimbura

Abagize inteko rusange ya ADEPR kuri uyu wa Kabiri bahuriye mu nteko rusange idasanzwe batoye Rev. Karuranga Ephraim nk’Umuvugizi w’iri torero..

Iyi nama yakorewe mu muhezo aho itangazamakuru ryaba irivuga n’iryandika ritemerewe kuhakandagiza ikirenge. Mu masaha ya saa tanu nibwo bamwe mu bagize inteko rusange batangiye kugera aho iri kubera mu gihe hari abakiri mu nzira.

Abamaze kugera mu cyumba cy’inama bigabanyijemo ibice bibiri bari kuganira ku ngingo zitandukanye.

Amakuru ava imbere mu cyumba ni uko amatora y’ubuyobozi bushya arimbanyije, ndetse humvikanyemo amashyi bisa n’aho hari icyo abarimo imbere bishimiye.

Ni inama yateranye nyuma y’itabwa muri yombi ry’abayobozi ba Biro Nyobozi ya ADEPR bane barimo Bishop Sibomana Jean, Umuvugizi w’Itorero; Umwungirije Bishop Tom Rwagasana ; Ushinzwe Imari, Mutuyemariya Christine na Rev. Sebagabo Leonard wari Umujyanama waryo.

Nyuma y’amakuru yakurikiye gufatwa kw’aba bose, kuwa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2017 hakozwe inama yahuje abayobozi b’indembo eshanu zigize ADEPR yayobowe na Rev.Rurangirwa, uri mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Bishop Sibomana.

Rev.Rurangirwa Emmanuel niwe Muyobozi Mukuru ukuriye abashumba b’indembo zose. Itegeko rigena uwasimbura umuvugizi wa ADEPR rivuga ko Umushumba w’ururembo uhagarariye abandi ari we uba ugomba gusimbura umuvugizi w’Itorero mu gihe komite yose yaba yavuyeho.

Umuyobozi utorerwa gusimbura Bishop Sibomana azayobora inzibacyuho y’amezi atatu mu gihe byaba byemejwe n’Inteko Rusange, nayo ihagarariwe n’Inama Nkuru y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR).
Mu bandi batowe harimo Umuvugizi wungirije ariwe Rev Karangwa John (yari umuyobozi mu rurembo rwa ADEPR Uganda) , Umunyamabanga Mukuru aba Pasiteri Ruzibiza Viateur wakoraga mu ishami ry’ivugabutumwa ashinzwe urubyiruko.

Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi watowe ni Umuhoza Aulerie wari usanzwe ari Umukirisitu w’i Remera, Umujyanama aba Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari Umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.

Aba nibo bayobozi bashya ba ADEPR Nyuma y’umuhango wo kubatora waberaga kuri Dove hotel Uhereye Ibumoso: Pasiteri Nsengiyumva Patrick, Umuhoza Aulerie, Pasiteri Ruzibiaza Viateur, Rev Karangwa John na Rev. Karuranga Ephraim

Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR
Mutuyemariya Christine yari ashinzwe ubukungu n’imari
Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bya Tom nk’umunyamabanga we
Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo muri ADEPR

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

- May 2017

Ibisuma Nabambuzi!

Izindi nkuru