Yashyizweho kuri8 June, 2017 | 16:17

Abahoze ari abayobozi ba ADEPR urukiko Rukuru rwashimangiye ko bafungwa

Urukiko Rukuru rwashimangiye umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo wo gufunga by’agateganyo abayobozi b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo w’itorero

Urukiko kandi rwatesheje agaciro ibyavugwaga na bamwe ko barwaye banerekanye impapuro zo kwa muganga, umucamanza yemeza ko n’abafunze bashobora kwivuza ndetse abakeneye ubufasaha bakabuhabwa.

Abayobozi ba ADEPR baheruka gufatirwa umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 ni uwari Umuvugizi wungirije, Bishop Tom Rwagasana; Ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR; Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari; Sebagabo Bernard; Sindayigaya Théophile; Niyitanga Straton na Gasana Valens bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bakaba bari bajuririye iki cyemezo.

Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyane ko byagaragaye ko hari amafaranga bagujije muri Banki ya Kigali na BRD barahindukira bajya kuyaka abakirisitu .

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe