Yashyizweho kuri28 February, 2019 | 22:03

Urukiko rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ruregwamo abashinjwa iterabwoba

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rw’ abayisilamu 41 baregwa ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Umucamanza yavuze ko gusoma urubanza byasubitswe kubera ko batabonye umwanya uhagije wo kunononsora umwanzuro, cyane ko ruregwamo abantu benshi. Yiseguye ku baburanyi, ashimangira ko ruzasomwa ku wa 22 Werurwe.

Isomwa ry’uru rubanza kuri uyu wa Kane ryari ryitabiriwe n’abantu benshi, gusa abunganira abarengwa cyangwa Ubushinjacyaha, nta n’umwe wari mu cyumba cy’urukiko.

Abaregwa biganjemo urubyiruko rw’Abayisilamu, batawe muri yombi mu 2016 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, gushishikariza abandi gukora iterabwoba no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo rugitangira ku mpamvu umushinjacyaha yagaragazaga ko zishingiye ku mpungenge z’umutekano w’igihugu.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo iby’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, no gushishikariza abandi kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umushinjacyaha yavugaga ko hari bamwe bafotowe ku kibuga cy’indege bashaka kwerekeza muri bihugu bya Syria na Iraq ngo gufasha umutwe wiyita leta ya kisilamu.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru