Yashyizweho kuri31 May, 2019 | 18:56

Urukiko rugiye gukora iperereza kuri Col Byabagamba na Gen Rusagara

Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire mu Rwanda yatangaje ko agiye gukora iperereza kuri gereza ifungiwemo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na muramu we Gen Frank Rusagara. Ni iperereza rigamije kumenya niba koko abaregwa uko ari batatu bafungiwe mu kato kabaviramo impamvu nyamukuru zo kubafungura by’agateganyo bakaburana bari hanze kuko izindi mpamvu zose zitangwa n’ubushinjacyaha zatewe utwatsi.

Umucamanza atangaje iki cyemezo nyuma yo gutera utwatsi izindi mpamvu zose z’ubushinjacyaha zigamije kugumisha abaregwa muri gereza.

Mu iburanisha riheruka ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabye ko ubujurire bw’abaregwa butakwakirwa kuko ngo babutanze mu mpitagihe. Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko iby’ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite.

Abaregwa kandi n’ababunganira bari batanze inzitizi yo gufungurwa by’agateganyo. Bavuga ko aho urubanza rwaba rugeze hose amategeko abemerera gusaba gufungurwa by’agateganyo bakubahiriza ibyo urukiko rwabategeka.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko urukiko rw’ubujurire butafata icyemezo cyo gusuzuma iyo nzitizi kuko atari rwo rwaciye urubanza ku rwego rwa mbere. Urukiko rwanzuye ko na byo nta shingiro bifite kuko ngo amategeko yemerera abaregwa gusaba gufungurwa by’agateganyo.

Icyakora ku kuba abaregwa bavuga ko bafungiwe mu kato mu gihe cy’imyaka itanu byabaviriyemo uburwayi bukomeye bakabiheraho basaba gufungurwa by’agateganyo, urukiko rw’ubujurire rwavuze ko rutapfa kubifataho icyemezo. Rwavuze ko ari ngombwa ko rubanza gukora iperereza kuri iyo gereza ya gisirikare bafungiwemo. Ni iperereza rigamije kumenya niba koko abaregwa bafungurwa by’agateganyo. Biteganyijwe ko rizaba ku itariki ya 05/06/2019 ababuranyi bombi bahari.

Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda Prezida w’u Rwanda Paul Kagame na muramu we General Frank Rusagara bahurira ku cyaha byo kwamamaza nkana impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi.

Muri 2016, urukiko rukuru rwa gisirikare rwahamije Col Byabagamba ibyaha bine birimo no gusuzugura ibendera ry’igihugu ahanishwa gufungwa imyaka 21 no kunyagwa impeta za gisirikare. Muramu we Gen Frank Rusagara wari mu kiruhuko cy’izabukuru yahanishijwe gufungwa imyaka 20. Sergent Francois Kabayiza we yahanishijwe gufungwa imyaka itanu harabura amezi agera muri atatu ngo igihano cye kirangire.

Ibyaha byose barabihakana. Ni urubanza imwe mu miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ifite icyicaro muri USA yise ko rushingiye ku nyungu za politiki aho kuba rugamije ubutabera.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru