Yashyizweho kuri6 June, 2019 | 01:14

CAF Champions League:Ubujurire bwa Wydad bwakiranywe yombi CAF isaba ko igikombe cyongera guhatanirwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF,ryemeje ko umukino wa nyuma wa CAF Champions League wahuje Wydad na Esperance uzasubirwamo, nyuma yo guhagarara ku munota wa 62 utarangiye kubera ibura ry’amashusho yunganira abasifuzi azwi nka VAR.

Kuwa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019, abakinnyi ba Wydad Casablanca [WAC] banze gusubira mu kibuga nyuma y’aho ku munota wa 60 babonye igitego cyo kwishyura icyo bari batsinzwe na Esperance,umusifuzi Bakary Gassama akavuga ko habaye kurarira, bamusaba kujya kureba kuri VAR arabyanga kuko abayikoreshaga bari bamaze kuyica.

Abakinnyi ba WAC barababaye cyane,ibyari umupira babihindura akavuyo, bituma n’umuyobozi wa CAF Ahmad Ahmad yinjira mu kibuga ngo arebe ibyabaye nawe biramushobera.

Nyuma y’akanya kanini mu myigaragambyo,Gassama yasabye abakinnyi bose gusubira mu kibuga umukino ugakomeza,aba WAC baranga, bavuga ko bakina ari uko igitego cyabo cyari cyatsinzwe na rutahizamu El Katri n’umutwe cyemezwa kuko nta kurarira kwabayemo.

Umusifuzi yasifuye ko umukino urangiye Wydad Casablanca itewe mpanga y’ibitego 3-0,Esperance de Tunis ihita ihabwa igikombe cyane ko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Nyuma y’inama abayobozi ba CAF bakoreye i Paris,bemeje ko uyu mukino uzasubirwamo ukabera muri Africa y’Epfo, ibizava muri uyu mukino uzaba nyuma ya CAN, nibyo bizemeza utwara Champions League.Esperance yari yahawe igikombe n’imidali yasabwe kubisubiza vuba na bwangu.
img10359|center>
Niyomugabo Albert / Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe