Yashyizweho kuri30 December, 2018 | 07:23

Nyamagabe : Impunzi z’abanyekongo zihangayikishijwe no kudahabwa passport

Impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe zivuga ko nizihabwa ‘electronic passport’ irimo amakuru yose akenewe bizazifasha kubona akazi mu gihugu no hanze yacyo. Hashize amezi uru rwandiko rw’inzira rusohowe ariko izi mpunzi ngo ntizirarubona.

Impunzi ziba mu nkambi ya Kigeme zifuza ko electronic passport yazigezwaho vuba zikishakira akazi hirya no hino

Iyi iherutse gushyirwa hanze na Minisitiri yahoze yitwa MIDIMAR ifite ibyangombwa byose biranga impunzi k’uburyo zizayikoresha nka ‘passport’.

Ku ikubitiro yatangiye guhabwa impunzi z’Abarundi.

Claude Birame uba mu nkambi ya Kigeme yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be bize bifuza ko gutanga indangampunzi irimo amakuru akomatanyije byakwihutishwa kugira ngo bishakire akazi.

Ati: “Nize uburezi ariko usanga kubona akazi hanze y’inkambi bigoye. Kubona iriya ndangampunzi ikomatanyije bizamfasha kugashaka ahashoboka hose ndetse no hanze y’u Rwanda.”

Mu Ukwakira, 2018 ubwo iriya electronic passport yatangazwaga n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Minisiteri yari ishinzwe impunzi n’uhagarariye UNHCR basobanuye ko uru rwandiko rushya rutandukanye n’urwari rusanzwe.

Ngo ruzamara imyaka itanu kandi rube rwasomwa na mudasobwa.

Icyo gihe Debonheur Jeanne D’Arc wahoze ayobora MIDMAR yavuze ko uzaba afite iriya passport azajya ashobora kwaka akazi mu mahanga ariko ishingiro rye ari mu Rwanda.

Birame yavuze ko yizeye ko Leta izihutisha igikorwa cyo gutanga iriya passport kugira ngo nabo bayibone.

JPEG - 427.6 kb
Impunzi ziba mu nkambi ya Kigeme zifuza ko electronic passport yazigezwaho vuba zikishakira akazi hirya no hino

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro avuga ko ibyerekeye igihe iriya passport izagerera mu nkambi ya Kigeme bigenwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi(MINEMA).

Yavuga ko kuba impunzi zabona akazi hanze y’inkambi ari uburenganzira zihabwa n’amasezerano mpuzamahanga azirengera ariko ko hari uburenganzira zidahabwa kuko zitari abene gihugu
Mwiseneza Tumukunde avuga ko n’ubwo ari impunzi ariko ni abantu

JPEG - 258.8 kb
Impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe zicururiza muri Isoko

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru