Yashyizweho kuri29 August, 2017 | 19:50

Niyihe mpamvu Kabila adashobora kwemera gutakaza intara ya Kivu yamajepfo?

Nyamugabo Claude niwe wamaze kumenyekana ko agiye kuyobora intara ya kivu yamajapfo,imwe mu ntara Leta ya Kabila idashobora kwemera gutakaza namba.

Ni nyuma yaho umwe mu bakandida ndetse bahabwaga amahirwe ku munsi wejo yakuyemo kandidatire yiwe,uyu ntawundi ni Zihindula MUSHENGEZI Umuyobozi wishyaka rya UDDS ritavuga rumwe na leta ya Kinshasa.

Biragoye kumenya ukuri kwihishe inyuma yiki cyemezo cya Zihindula kubera amagambo yagiye amuvamo ubwe ,muri iki gitondo uyu mugabo wahoze ari mu cyama ca Tshisekedi UDPS yabwiye abanyamakuru ko yashizweho iterabwoba rikabije ,ndetse ko bamwe mu bamabri be bafashwe ninzego zishinzwe iperereza mu gihe yiyamamazaga.

Zihindula kandi yavuzeko bamwe mu badepite bagiye bashyirwaho iterabwoba ngo ntibamutore bityo abonako ntampamvu yogukomeza urugendo,yavuzeko azakomeza kuguma ku ruhande rwabatavuga rumwe na Leta kugeza icyo baharanira kigezweho.

Nubwo uyu mugabo yatangaje ibi ,andi makuru avugako harimo agakino ka politike ,amakuru akomeza avuga ko gahunda yo gutambutsa Nyamugabo nk’umukandida woherejwe na Kabila yatangiye kera kandi yateguwe neza,ibi bigaragara kubera urugendo rwa Bahati LUKWEBO Minisitri wimari yakoreye i Bukavu mu gihe cyo kwiyamamza cyaba bakandida ,LUKWEBO waje aje no gushyigikira umukandida waruvuye mwishaka rye arinawe watorewe kuba Guverineri wungirije NYAMUGABO ,ngo yaje afite nubutumwa bwa Perezida Kabila .

Byumwihariko Minisitiri Lukwebo yabonanye na ZIHINDULA mu gihe ariwe waruhanganye nabakandida bakeba biwe ,ibi byatumye hibazwa ko Zihindula yaba yatamitswe bityo akemera gutanga umwanya nta mananiza ku nyungu za Perezida Kabila udashobora gutakaza iyi ntara ya kivu yamajepfo.

Niyihe mpamvu Kabila adashobora kwemera gutakaza intara ya Kivu yamajepfo?

Iyi n’imwe mu ntara ifite icyo isobanuye kuri Leta ya Congo,yiganjemo abaturage benshi batunze kandi biganjemo ubwoko bumwe bwabashi.Intambara nyinshi ziri mu gihugu ziva muriki gice cyigihugu,aha bisabako kabila ahafatira ingamba zifatika.Intara ya kivu yamajyepfo igaragaza ko yanze Perezida Kabila ku rwego rwo hejuru.

Impungenge ni nyinshi kuri Perezida Kabila nyuma yaho abaturage banze urunuka Guverineri Cishambo umwe mu bantu be bahafi,iyi ntara atinyako yabamo impinduka ndetse zishobora gukora ku gihugu cyose. Ambasaderi Nyamugabo Claude ntabwo azoroherwa n’ibibazo asanze muri iyi ntara .

Nubwo yatowe,uyu mugabo aracyahawe iminsi 15 ngo urukiko rubone kumwemeza kuko muri iyi minsi 15 bateganya ko hari uwaba washaka kujurira cyangwa kwerekana indi mpamvu yatuma atayobora.

Nyuma yabwo azarinda iteka rya Perezida wa Repubulika ryemerera abatowe bose guhabwa inshingano . Mu kwezi gutaha kwa 9,nibwo igihembwe cyingengo yimari kizaba gitangiye ,byumvikaneko gushiraho Leta ye bizamugora mu gihe adashobora gukuraho abaribahasanzwe kuberako aribo bamenyereye akazi .

Bikaba bizamusaba ko iyi gahunda yo gutegura ingengo yimari 2017-2018 yayikorana na Leta yintara yarisanzweho nyuma akazabona guhindura Leta ye.

Amakuru avugako inzu guverineri na Leta ye bakoreramo ari igikanka ,ituzuye kuko Cishambo yasize ituzuye ndetse yariyarimuye ibiro bye abijyana iwe mu rugo.
Nyamugabo kandi asanze abakozi benshi b’intara bari mu madeni yimishahara yabo yamezi 10 yose batishyuwe,ibi akaba aribibazo azahangana nabyo kwikubitiro .

Biteganyijweko abayobozi bintara zose bazatangazwa kumugaragaro ku minsi 12/9/2015 arinabwo Perezida Kabila azabakangurira kujya mu kazi bidasubirwaho

Yanditswe na Ruhumuriza Richard MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Davida Levey - 1 February

canadian viagra viagra generic viagra pills for sale http://viagragenericzz.com

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe