Yashyizweho kuri23 June, 2019 | 12:39

Menya amayeri abagore basigaye bakoresha bambukana ibiyobyabwenge, arimo n’iryo kubipakira ku nda bakamera nk’abatwite

Muri iyi minsi hari abantu benshi bakunze gufatwa binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babikomoye mu bihugu duturanye ariko ugasanga ababyinjiza hari amayeri bakoresha atandukanye kuburyo hari ayo abagore bakoresha umuntu akaba atamenya ko afite ibiyobyabwenge gusa Polisi y’u Rwanda ibitahura mu buryo bworoshye.

Urugero rw’abatwara ibiyobyabwenge bakoresheje amayeri akomeye ni abagore bane Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze iherutse guta muri yombi, ubwo bari bahetse ibiyobyabwenge byo mu bwoko bunyuranye.

Abo bagore ubwo bafatirwaga mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, bari bahetse mu mugongo inzoga zitemewe, izindi bazikenyereyeho ariko ntibyabahira kuko batabashije kubigeza aho bari babijyanye.

Aba bagore bafashwe ku cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nyuma y’uko bamwe mu baturage babaketse batungira agatoki Polisi nayo iki kibazo kinjiramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yavuze ko amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge hifashishijwe abagore, akomeje kuburizwamo kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Agira ati “Amayeri abagore bakomeje gukoresha mu gutunda ibiyobyabwenge twamaze kuyatahura, hari ababiheka mu mugongo ukagira ngo bahetse abana, abandi bakabikenyereraho. Kuri bwa bufatanye bwacu n’abaturage, cyane cyane abegereye umupaka ni bo bakomeje kudutungira agatoki abo bantu”.

Akomeza agira ati “Ibyo mu kubyambutsa, barabipakira bakamera nk’abatwite, ubundi bakamera nk’abahetse abana, iki gihe rero ayo mayeri abaturage bamaze kuyatahura, baradutungira agatoki tukagenda tubafata”.

CIP Rugigana yakomeje avuga ko n’abamotari bakomeje kugira uruhare mu gufasha abo bagore gutunda ibiyobyabwenge, aho babatwara babarangira inzira zinyuranye babinyuzamo.

Rugigana avuga ko abishora mu biyobyabwenge bakomeje guhombya igihugu, batibagiwe ubuzima bwabo ndetse n’imiryango yabo.

Ati “Icyo dukangurira abaturage batunda ibiyobyabwenge, ni ukubireka kuko barahombya igihugu, barafata umutungo w’igihugu bakawujyana mu bindi bihugu, ikindi ibiyobyabwenge birateza ibyaha by’urugomo kandi iyo babifashe imitungo yo mu ngo irahangirikira kuko biratwikwa”.

Ibiyobyabwenge bafatanwe biri mu bwoko bwa Blue Sky, African Gin, Chase Vodka, n’ibindi.Ibyo biyobyabwenge bakomeje gutunda byinshi bivugwa ko babivana mu gihugu cya Uganda.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe