Yashyizweho kuri7 March, 2018 | 10:40

Bamwe mu bantu bakomeye 8 babyaye bakiri bato kw’Isi [Reba amafoto]

Solange Knowless murumuna w’umuhanzi Beyonce, akaba n’umunyamideli n‘umukinnyi wa filimi yibarutse umwana w’umuhungu witwa Daniel Julez Smith afite imyaka 17 mu mwaka wa 2004. Yaririmbiye umuhungu we indirimbo yitwa “6 O’clock Blues”.

8.Lil Wyne
Lil Wayne, umuhanzi w’umunyamerika uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop, yibarutse umwana w’umukobwa witwa Reginae afite imyaka 15 y’amavuko. Kuri ubu afite abana bane bahwanye n’ibihembo bya muzika amaze kwegukana byitwa Grammy awards.

7.Sofia Vergara
Sofia Vergara umukinnyi wa komedi, akaba n’umunyamideli yibarutse umwana w’umuhungu witwa Manolo Gonzalez-Ripoll Vergara afite imyaka 20 y’amavuko. Agize 22 yahise yiyitaho ku buryo yasubiranye umubiri we wa mbere ubundi akomeza umwuga we neza w’ubunyamideli.

6.Jamie Lynn Spears
Jamie Lynn Spears ni umukinnyi wa filimi, umuhanzi akaba na murumuna wa Britney Spears. Yibarutse umwana w’umukobwa witwa Maddie, kuri ubu afite imyaka 16 y’amavuko. Amaze gukura, uyu mukobwa yashyize hanze alubumu ye ya mbere muri 2013.

5.Lamar Odom
Lamar Odom umukinnyi wa basketball, wigeze kuba umugabo wa Khloe Kardashian yibarutse umwana w’umuhungu witwa Destiny afite imyaka 19 y’amavuko mu mwaka wa 1998, aza kubyara n’abandi bana 2 ari bo Jayden Odom na Lamar Odom Jr.

4.Whoopi Goldberg
Whoopi Goldberg ni umukinnyi wa filimi wibarutse umukobwa witwa Alexandria afite imyaka 18 y’amavuko. Alexandria na we yaje kuba umukinnyi wa filimi, yibaruka umukobwa afite imyaka 16, bituma Whoopi Goldberg abona umwuzukuru ku myaka 34.

3.Roseanne Barr
Roseanne Barr ni umukinnyi wa komedi wibarutse umukobwa witwa Brandi Brown afite imyaka 17 y’amavuko, maze aramureresha. Nyuma y’imyaka myinshi, Roseanne yihuje n’umwana we maze bakomezanya umwuga wa komedi.

2.Reese Witherspoon
Reese Witherspoon ni umukinnyi wa filimi wibarutse umwana w’umukobwa witwa Ava afite gusa imyaka 23. Reese yaje gushakana na se w’umwana mu mwaka wa 1999, maze yibaruka undi mwana wa kabiri witwa Deacon mu 2003. Yaje gutandukana n’umugabo we mu mwaka wa 2006.

1.Maya Angelou
Maya Angelou, yari umwanditsi w’ibitabo n’imivugo, akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2014 yujuje imyaka 86. Uyu mwanditsi yibarutse umwana w’umuhungu w’ikinege witwa Guy Johnson afite imyaka 16, ubwo yari akimara gusoza amashuri yisumbuye.

Yanditswe na Salongo Richard


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru