Yashyizweho kuri13 December, 2018 | 11:09

Kigali:Burya ngo hari abapangayi bishyura igitsina ba nyir’amazu mu mwanya w’amafaranga y’ubukode

Imiryango myinshi mu mujyi wa Kigali ikodesha amazu yo kubamo,bamwe mu bakodeshe bemeza ko iyo habayeho gutinda kwishyura ubukode, ba nyir’amazu binjira mu buzima bwabo ndetse ngo hari n’abakobwa bahitamo kwishyura bakoresheje kuryamana naba nyir’amazu.

Bamwe mu bapangayi baganiriye na MUHABURA.RW bavuga ko iyo hari umupangayi (uwukodesha) utinze kwishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu,ngo hari abatinya guteka inyama cyangwa indi ndyo isaba gukaranga kuko hari ba nyir’amazu batabyishimira.

Umwe mu bapangayi yagize ati”Ubwo ntabwo wavuga ngo urajya gukaranga akanyama n’ibiki byose,cyangwa ako gasamake utamwishyuye.Ntabwo wakora iryo kosa umutima uba ukurya".

Undi nawe yungamo ati”Wayitekerehe se nyir’inzu araho ngaho kandi utaramwishyura"?

Umwe mu bafite amazu akodeshwa witwa Bimenyimana jean d’Amour nawe yemeza ibi avuga ko nta mpamvu y’uko umukodesha yarya inyama atarishyura amafaranga y’ubukode.

Bimenyimana ati”None se yaba yatetse inyama atarakwishyura amafaranga yaba yayakuyehe yo kugura izo nyama?Ubwo nyine urabyumva ko aho ngaho hari impaka.Ubwo se urumva yarya inyama atarakwishyura ari wowe wabyemera?”.

N’ubwo hari abakodesha bavuga ko ba nyir’amazu babinjirira mu buzim,banyir’amazu nabo bavuga ko bahura n’ikibazo cya bamwe mu bakodesha bimuka batabishyuye nk’uko Harerimana Vincent ufite amazu akodesha mu karere ka Kicukiro abitangaza.

Harerimana ati”Hari abateka mutwe.ufata amafaranga akakwishyura ukwezi kumwe cyangwa abiri ubwo ugaheruka ayo.igihe muri kuburana umurega kugira ngo ave munzu akaba amazemo andi atatu y’ubuntu.Gutyo gutyo akarinda yimuka".

Abakobwa kuryamana naba nyir’amazu ngo biba ubwishyu

Bitewe no kubura ubwishyu bw’inzu ngo hari bamwe mu bakobwa bahitamo kwishyura ubukodi bakoresheje gahunda yo kuryamana na ba nyir’amazu bityo uko kwezi kukaba kurishyuwe.

Umupangayikazi yagize ati”Nyine hari igihe nka nyir’inzu ashobora kukubwira uko.., ngo ndashaka ko tubonana.Ugasanga bihuriyemo akakubwira ngo noneho uku kwezi turakwihoreye uzanyishyura ubutaha.”

Aba bakobwa kandi bakomeza bemeza ko hari zimwe mu ngaruka bakunze guhura nazo bigatuma batemerwa gukodeshwa amazu bitewe n’ubwiza bwabo burenze ubw’abagore ba nyir’amazu.

Hari uwagize ati”Nanjye byambayeho hari ukuntu ugira gutya ukajya nko gukodesha nk’ahantu,bakakubaza ese uri single(ingaragu) cyangwa uri mariee(uwashatse)? Umugore waho agahita akubwira ati niba uri umukobwa uje hano harimo umugabo wanjye, ntabwo nkwemerera kuguha inzu yanjye”.

Undi nawe yagize ati”Hari igihe ushobora kugenda ugakodesha nk’inzu ahantu mu rupangu rw’umugore ufite umugabo, noneho uwo mugore akakwima inzu bitewe n’ukuntu akubona umurusha ubwiza.Bityo bikagaragara ko umugabo we ashobora ku kwifuza”.

Iki kibazo kivugwa n’abakobwa bakodesha amazu,kinemezwa n’abafite amazu bakodesha ko hari abishyura bakoresheje uburyo bwo kuryamana nab a nyir’amazu.

Uyu yagize ati”Iyo sisiteme irahari.Niyo mpamvu aba mama bamwe na bamwe badakunda gupangisha abakobwa mu mazu yabo.Cyane cyane abakobwa bakiri abajene .…ye ye ye yeee!!!! aho ho biba ari ibicika ntabwo bishoboka”.

Ku byerekeranye n’ubwiza bw’abakobwa bakodesha butera ubwoba abagore ba ba nyir’amazu,uyu yakomeje yemeza ko ibyo nabyo bihari.

Yakomeje agira ati”Ibyo byo birahari.Hari abagore badakunda gukodesha abakobwa mu rugo rwabo kugira ngo hataza bya bishyano.Kuburyo wa mukobwa atagirana ubushuti n’umugabo agatangira ngo urabizi mbabarira mfite crize n’ibindi n’ibindi”.

Gahunda ya Leta yo kubaka amazu aciriritse mu mujyi wa Kigali iramutse ishyizwe mu bikorwa ishobora kuba kimwe mu bisubizo by’amwe mu makimbirane ari hagiti y’abakodesha naba nyir’amazu.
Abapangayi iyo batarishyura amafaranga y’ubukode batinya kurya inyama ngo batababaza nyir’inzu Bimenyimana jean d’Amour avuga ko nta mpamvu y’uko umupangayi yarya inyama atarishyura ubukodi Uyu mukobwa avuga ko hari igihe ubukode bubura maze nyir’inzu agasaba umupangayikazi kuryamana nawe bigahuriramo n’ubukode bw’uko kwezi Uyu yemeza ko ubwiza bw’abakobwa bukanga abagore ba ba nyir’amazu bigatuma bimwa inzu zo gukodesha
Eddie Mwerekande/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru