Yashyizweho kuri9 January, 2019 | 04:49

Kicukiro: Umunyamideri Alexia Mupende yishwe atewe icyuma n’umukozi wo murugo

Ku mugoroba wo kuwa kabi Tariki 08/01/2019 ahagana saa 19:30 mu murenge wa Nyarugunga, akagali Kamashashi, murugo rw’ uwitwa Mupende Alexis , umukozi wa mukoreraga witwa Niyireba Antoine w’imyaka 23, yateye icyuma mw’ ijosi umukobwa witwa Uwera Alixia Mupende wimyaka 35 ahita yitaba Imana, kandi yarafite ubukwe tariki 16/02/2019.

Umurambo watwawe mubitaro bya Gisirikare i Kanombe naho uwamwishe yahise atoroka.

Bivugwa ko yari mu gitanda cye ari naho umukozi yamusanze akamwica. Yari avuye mu kazi ke k’imideli mu bijyanye na Kigali Fashion Week akigera mu rugo i Nyarugunga.Alexia Uwera yari umwe mu bazwi cyane mu kumurika imideri mu Rwanda

Yavukiye muri Kenya yigira amashuri abanza ayisumbuye na Kaminuza muri Kenya na Uganda, yari afite impano mu kumurika imideli, kubyina ndetse no gukina amakinamico.



Alexia Uwera Mupende umunyamideri w’imyaka 35 yishwe atewe icyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu rugo iwabo mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga Akagari ka Kamashashi Umudugudu


Yari afite ubukwe tariki 16 Gashyantare 2019

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru