Yashyizweho kuri28 February, 2019 | 21:01

Inama ya Kim Jong-Un na Trump yabaye imfabusa kumvikana byananiranye

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko inama yamuhuzaga na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, imaze kurangira nta masezerano ashyizweho umukono nyuma yaho Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, Trump yagize ati "Byatewe n’ibihano. Bashakaga ko ibihano byose bikurwaho kandi ibyo ntitwashoboraga kubikora".

Hari habayeho kugira icyizere ko aba bategetsi bombi bashobora kugira icyo batangaza cyashyizweho umukono ku kibazo gikomeye cy’uko Koreya ya ruguru yareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Perezida Trump yagize ati "Rimwe na rimwe uba ugomba kubivamo, kandi iki cyabaye kimwe muri ibyo bihe [uba ugomba kubivamo]".

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Trump yavuze ko nta gahunda iriho yuko habaho inama ya gatatu.

Trump yavuze ko Kim yari afite ubushake bwo gusenya uruganda rwa Yongbyon rucurirwamo ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ko yashaka ko "ibihano byose" Koreya ya ruguru yafatiwe nabyo bikurwaho - ikintu Trump yavuze ko Amerika itari yiteguye gukora.

Ifunguro rya saa sita ryaburijwemo

Ku ikubitiro, gahunda y’uyu munsi yari yatangajwe n’ibiro White House bya Trump yateganyaga "umuhango uhuriweho wo gushyira umukono ku masezerano" ndetse no gusangira ifunguro rya saa sita, ariko icyo cyizere cyahise kiyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya ubwo izo gahunda zombi zahitaga zikurwaho.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri yaberaga muri Vietnam, aba bategetsi bombi bari bagaragaye nk’abahuje urugwiro, cyo kimwe no mu nama yabo ya mbere yo mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018 yabereye muri Singapour.

Iyo nama iheruka yanenzwe kuba ntacyo yagezeho gifatika, kuburyo hari hizewe ko iyi nama yo mu murwa mukuru Hanoi yo yari kugira icyo igeraho mu biganiro bigamije ko Koreya ya ruguru ihagarika gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Mbere yaho, Amerika yari yavuze ko Koreya ya ruguru igomba kureka burundu gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, mbere yuko yadohorerwa ku bihano yafatiwe, ariko ibyo Koreya ya ruguru ibibona nk’imbogamizi.

Kuba nta masezerano ashyizweho umukono muri iyi nama, birabonwa nko gutsindwa kwa Trump wiyita kabuhariwe mu kugera ku masezerano.
Hari icyahindutse nyuma y’umwaka wa 2017

Nubwo biri uko ariko, iyi nama ya kabiri aba bategetsi bombi bagiranye, igaragaza impinduka ikomeye mu mubano w’ibi bihugu byombi.

Mu mpera y’umwaka wa 2017, ibi bihugu byombi byarasuzuguranye bikomeye, icyo gihe Trump akaba yarise Kim "akagabo gato kagufi" mu gihe Kim we yise Trump "umusaza w’umusazi".

Nyuma y’iyi nama y’i Vietnam, Trump yavuze ko Kim ari "umuntu w’umugabo" ndetse avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi "ukomeye cyane" nubwo inama yabo yabaye imfabusa.

Ubwo yagiraga icyo atangaje mbere yuko iyi nama yo muri Vietnam itangira, Trump yagaragaye nk’usubiza abashidikanya ku cyo inama yabo yabanje yagezeho, avuga ko ashaka kugera ku "masezerano y’ukuri".

Trump yagize ati "Kuva ku ntangiriro, nakomeje kuvuga ko umuvuduko atari cyo kintu cy’ingenzi kuri jye. Nishimira cyane kuba nta bisasu bya roketi na misile bya nikleyeri biri kugeragezwa, nta na kimwe". Yongeyeho ko afitiye "icyubahiro cyinshi" Kim.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru