Yashyizweho kuri25 June, 2019 | 10:28

Ihagarika ry’akazi kuri Nkurunziza muri RDB ntirishobora kuba rifitanye isano n’amakosa yaranze iki kigo?

.Itekinika mu gutanga ingwate mu banki

.Imikorere idahwitse mu kugenzura amapariki

.Amakosa yo gushyira mu myanya abakozi batujuje ibyangombwa

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul kagame,yemeyereye guhagarika akazi mu gihe kitazwi umuyobozi mu kururu w’imari muri RDB, Nkurunziza Mark.

Ihagarika ry’akazi kuri Nkurunziza rishobora kuba rifitanye isano n’uruhuri rw’ibibazo byagiye bigaragara muri iki kigo birimo itekinika ryagaragaye mugutanga ingwate mu mabanki,imikorere ya nabi mugucunga amapariki ndetse n’icyewebo mu mitangire y’akazi kandi ibi byose bifite aho bihurira n’imari.

Ikindi kandi uyu mugabo bitewe n’umwanya yari afite muri iki kigo kiri mubigo bikomeye mu gihugu,hari ubwo yizerwaga n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo akaba hari ibyo ajya gusobanura birebana n’imikorere yacyo.Ibi nabyo bikaba byakibazwaho n’abantu niba adashobora kuba yari umwe mubafata ibyemezo muri iki kigo.

Muhabura.rw yagerageje gukusanya ibyaranze iki kigo birimo ayo makosa twavuze haruguru,bishobora gutuma uyu mugabo yaba yahisemo guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Itekinika mu gutanga ingwate mu mabanki

Mu bugenzuzi bwakozwe kuri RDB, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yatahuye ko hari ingwate zisaga 14 zatanzwe mu mabanki atandukanye ariko buri ngwate igatangwa muri banki zirenze imwe.

Ibi bivuze ko umuntu ufite inzu yayitangagaho ingwate muri banki zinyuranye, izo banki zose zikamuha inguzanyo.

Gusa ibyo ntibyemewe kuko iyo nzu iba itagifite agaciro kuko uwayitanze ananiwe kwishyura ayo mabanki iyo ngwate ntiba yakoreshwa mu kwishyura.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko mu bugenzuzi bwabo basanze hari ingwate nyinshi zatanzwe mu mabanki atandukanye kandi zikaba zizamara igihe kirekire.

Yatanze urugero avuga ko hari nkaho babonye inzu imwe yatanzweho inguzanyo izishyurwa kugera mu mwaka wa 2030 muri banki imwe, ahandi iyo nzu igatangwaho inguzanyo izamara kwishyurwa mu mwaka wa 2028.

Iby’iyo mikorere y’amabanki byabajijwe RDB nk’urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, runanengwa kuba mu myaka ibiri ikurikiranye ya 2014-2015 na 2015-2016 rwarahawe raporo y’imikorere igayitse mu gucunga imari, icyitwa “Adverse opinion” mu bugenzuzi.

Imikorere idahwitse mu kugenzura amapariki

RDB yagaragaweho imikorere idasobanutse kandi mu bijyanye no kugenzura pariki zo mu Rwanda.

Hari nkaho igenzura ryagaragaje kandi ko hari ibyemezo 784 byo gusura pariki byishyuwe rimwe ariko bikajya bikoreshwa inshuro nyinshi.

Hasobanuwe ko hari uwishyura icyemezo cyo kwinjira muri pariki ariko icyo cyemezo kimwe kigakoreshwa na ba mukerarugendo barenze umwe batandukanye, cyangwa se mukerarugendo umwe ashobora kwinjira muri pariki inshuro nyinshi agendeye ku cyemezo kimwe.

Iri genzura rigaragaramo ibindi nko kuba RDB yarishyuye asaga miliyoni 30RWf kubera imanza yatsinzwe kandi abateje izo manza ntibakurikiranwe.

RDB ngo ifite abayirimo imyenda ikabakaba miliyoni 60RWf ariko itajya yishyuza. Ikaba kandi ngo yaratanze amasoko afite agaciro karenga miriyari 10RWf mu buryo butateganyijwe.

Amakosa yo gushyira mu myanya abakozi batujuje ibyangombwa

Hari ubwo iki kigo (RDB) cyitabye Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ngo cyisobanure ku bibazo bikirimo.

Muri ibyo bibazo harimo gukoresha abakozi batigeze barahira, abakozi batujuje ibyangombwa, no kuzamura abakozi mu buryo butubahirije amategeko. Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka 2016/17, igaragaza ko muri iki kigo harimo ibibazo akenshi ngo bishingiye mu gucunga abakozi bakigize.

JPEG - 51.8 kb
Mark Nkurunziza aganira na Visi Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, Depite Alphonsine Mukarugema

Abadepite bibajije ukuntu muri RDB harimo abakozi bashyizwe mu myanya batarahiye bagombaga kurahira ndetse n’abandi bakozi bari muri iki kigo batagira ibyangombwa bibemerera kujya mu kazi, nko kuba bamwe batagaragaza ibyangombwa ko bafunzwe cyangwa batafunzwe. Iyi komisiyo kandi ivuga ko muri RDB hari abakozi bazamuwe mu ntera mu myanya imwe, nyamara ngo nta bizamini byigeze bikoreshwa.

Icyo gihe umuyobozi Ushinzwe Imari muri RDB, Mark Nkurunziza waje uhagarariye umuyobozi mukuru wa RDB, yavuze ko na bo bemera ko bakoze amakosa.Yavuze ko ari amakosa kuba kugeza ubu hari abakozi batararahira, yemeza ko bitarenze tariki 12 Ukuboza 2017 nta mukozi muri iki kigo uzaba atararahira.

Ku bijyanye n’abakozi batagira ibyangombwa ibyerekana ko bafunzwe n’ibindi, Nkurunziza icyo gihe yasobanuye ko habayemo uburangare.Naho abakozi 8 bazamuwe mu ntera batakoze ibizamini, uyu muyobozi yabwiye abadepite ko byakozwe mu rwego rwo kugira ngo serivise iki kigo gitanga zikomeze gutangwa neza.

Gusa nubwo yasobanuye ibyo byose abadepite ntibanyuzwe n’byo bisobanuro aho bo bavuze ko niba barashakaga kuzamura abakozi, ya myanya yagombaga gushyirwa ku isoko, n’abandi bantu bakaba bayipiganirwa.

N’ubwo ibi byose byabayeho ntawakemeza neza ijana ku ijana ko aribyo bitumye Nkurunzizi Mark abaye ahagaritse akazi.

JPEG - 81.5 kb
Nkurunziza Mark umuyobozi w’imari muri RDB ubwo yasubizaga ibibazo yahatwaga na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC

Salongo Richard /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe