Yashyizweho kuri7 November, 2018 | 13:27

Ibipimo by’itangazamakuru mu Rwanda byagaragaje ko abanyarwanda bafitiye icyizere itangazamakuru

Icyegeranyo cya 2018 ku bipimo by’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, cyagaragaje ko abanyarwanda bafitiye icyizere itangazamakuru ku kigero cya 75.3%.

Igipimo cy’uko itangazamakuru rihagaze mu 2018 (Rwanda Media Barometer) cyamuritswe kuri uyu wa Gatatu, cyagaragaje ko muri rusange riri kuri 72.4% mu gihe mu 2016 ryari kuri 69.6%.

Cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere hagendewe ku bipimo umunani harimo n’igishya kigamije kureba icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru, igipimo kikaba cyerekanye ko bari kuri 75.3%.

Urwego rwasubiye inyuma ni ururebana n’ubushake bw’abanyamakuru mu kubahiriza amabwiriza agenga umwuga n’ikigero cyo gukurikiza amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru, biri kuri 64.2%, mu gihe mu 2016 byari kuri 71.4%.

Nk’uko byagaragajwe n’iki gipimo, ibirebana n’ubwisanzure bw’itangazamakuru byasubiye inyuma, aho byavuye kuri 82.1% mu 2016, bikagera kuri 81.3% mu 2018.

Icyegeranyo kigaragaza ko ibirebana no kugira ibitangazamakuru bikora mu byiciro bitandukanye biri ku kigero cya 66.2%, itangazamakuru nk’urubuga rufasha kugera muri demokarasi biri kuri 74.9%.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RGB, Dr Usta Kaitesi

Ingingo yo kongerera abanyamakuru ubushobozi no gutera inkunga ibigo bigira uruhare mu gutuma habaho ubwisanzure biri ku kigero cya 68.4%, gushyiraho rya gahunda n’ibikorwaremezo bigamije kurushaho gutuma itangazamakuru ryigenga rigatera imbere biri kuri 72.4%.

Uburyo abaturage babasha kugera ku itangazamakuru n’uburyo bagera ku makuru biri ku kigero cya 76.4%.

Mu gukora iki cyegeranyo habajijwe abantu 11,872 bo mu turere 30, mu gihe mu 2016 hari habajijwe abantu 3000 bo mu turere 15.

Ni ku nshuro ya gatatu Rwanda Media Barometer ishyizwe ahagaragara, iya mbere yamuritswe mu 2013.

Chief editor of Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru