Yashyizweho kuri15 February, 2019 | 05:08

Inteko Rusange ya Sena : Ibibazo byugarije abasigajwe inyuma n’amateka byatumye Minisitiri w’intebe atumizwa ngo atange ibisobanuro mu magambo

Sena y’u Rwanda yanze ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, nyuma yo gusubiza ibibazo byagaragajwe na Sena byugarije abasigajwe inyuma n’amateka.

Inteko Rusange ya Sena yagejejweho ibisobanuro mu magambo na Minisitiri Prof. Shyaka ku mpamvu ibibazo icyiciro cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma gifite byagiye bigaragazwa ariko ntibikemurwe, n’ibigiye gukorwa ntibikemure ikibazo burundu.

Minisitiri w’intebe ni we wari wahamagajwe na Sena ngo atange ibisobanuro kuri ibi bibazo, gusa yohereje Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ngo ariwe umuhagararira.

Bimwe mu bibazo komisiyo ya Sena yabonye harimo abana batiga, gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bwabo, kugurisha no kwamburwa imitungo hakoreshejwe uburiganya, guca inshuro no kutabyaza umusaruro ibyo bafashishwa, kutivuza kandi barishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, imiryango yimuka bya hato na hato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata nabi imitungo bahawe na Leta n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura.


Minisitiri Shyaka yitabye abasenateri ahagarariye Minisitiri w’Intebe, ariko basaba ko azigirayo ubwe

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene yagaragaje ko atumva uburyo ibi bibazo bikomeza kuvugwa ariko ntibivanwe mu nzira.

Ati “Iki kibazo gikozweho inshuro nyinshi, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge nayo yakoze kuri iki kibazo byose bitanga raporo, hafashwe umwanzuro ko abanyarwanda babiri ku gihumbi muri aba bagenerwa gahunda yihariye, icya kabiri hemejwe ko bagomba gukurikiranwa kugeza ibibazo barimo babivuyemo, ubwo ni ubuyobozi bubwirwa kuva hasi kugeza hejuru.”

“Ni gute waba uri umuyobozi wakwishyurira umuntu mituweri ntiyivuze hanyuma ntumenye ko ativuza akarinda apfira mu nzu?”

Yakomeje agira ati “Ibintu byo kuvuga ngo nibabaha gahunda yihariye ngo baraba babavanguye ntabwo aribyo, abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga leta yabashyiriyeho uburyo bwihariye ariko bubateza imbere, kubera iki iki kiciro cy’abanyarwanda tubona bafite ibibazo bihoraho tutabakorera uburyo bwihariye bubateza imbere?”


Abasenateri ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri Shyaka

Yavuze ko bitumvikana uburyo leta ivuga ko abana b’aba basigajwe inyuma n’amateka bajya gupiganira akazi n’abandi, mu gihe amateka yabo adatuma babishobora.

Yagize ati “Ko abandi leta yicaye igafata umwanzuro wihariye kuri bo, kuki aba bo hadafatwa uwo mwanzuro?”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko nubwo bemera ko leta hari ibyo itakoze ngo ifashe abasigajwe inyuma n’amateka, hari ibindi yakoze kandi bibateza imbere.

Prof Shyaka yavuze ko ubu hagiye gushyirwaho gahunda ku mirenge yose mu gihugu harimo nka VUP ku buryo izabafasha gutera imbere.

Yavuze ko wasangaga hari uturere tutabagamo iyi gahunda ya VUP, ariko ubu hose igiye kuhagezwa mu mirenge yose uko ari 416, izo gahunda zikazafasha kuzamura abaturage kandi ngo aba banyarwanda nabo bazajya bashyirwa muri iki cyiciro cyo gufashwa.

Ku birebana n’uburyo leta ifasha aba baturage, Prof Shyaka yagize ati “Nk’ubu iyo urebye uko leta ifasha abaturage mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, yishyurira abagera kuri 15% ariko kuri aba basigajwe inyuma n’amateka bo ni 70%.”

Prof Shyaka yavuze ko aba bantu badakwiye gushyirwa mu buryo bwihariye ngo bitabweho, ko ahubwo nabo bafashwa muri gahunda leta igenda ishyiraho zifasha abaturage batishoboye.

Nyuma yo guhabwa ibi bisobanuro na Prof Shyaka wari uhararariye Minisitiri w’intebe, inteko Rusange ya Sena yagaragaje ko itanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe.

Sena yanzuye ko ifashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe gutanga ibisobanuro mu magambo kandi akabikora bitarenze ukwezi.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO

Nyamagabe: Kugwingira mu bana b’abasigajwe inyuma n’amateka byafashe indi ntera’
http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/nyamagabe-kugwingira-mu-bana-b-abasigajwe-inyuma-n-amateka

Nyamagabe: Abasigajwe inyuma n’amateka banduye SIDA batabaza Leta ngo ibahe ibiryo

http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/nyamagabe-abasigajwe-inyuma-n-amateka-banduye-sida-batabaza

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru