Yashyizweho kuri12 October, 2016 | 14:02

Dore bimwe mu bihembo Perezida Kagame yaherewe hirya no hino ku Isi, kubera imiyoborere myiza

Uwakoze Neza arahembwa naho uwakoze nabi akagawa, Perezida Paul Kagame ufatwa nk’Umubyeyi w’igihugu cy’Rwanda nta hwema gushimwa n’Abanyarwanda ndetse n’amahanga kubera umurava n’ubwitange bugaragarira muri muntu wese kuri iy’Isi ya Rurema. Abanyarwanda bo kubera ibikorwa bye bahisemo kumuhemba izindi manda nk’umuyobozi mwiza naho amahanga yo ahitamo kumuha ibihembo nk’ibimenyetso bitazibagirana mu mitima y’abantu.

Uwavuga ko Imana yamuhaye Umugisha ntiyaba akabije cyangwa amubeshyeye, Prezida paul kagame wu namuye u Rwanda, ubwo rwari Mu’icuraburindi, ndetse na Jenoside yari imaze guhitana imbaga Abatutsi binzira karengane, Mata 1994 maze Nyakubahwa Paul Kagame agagarika intambara itari yoroshye , akarokora abanyarwanda.

Peresida paul kagame ubwo yamaraga kugera ku Buyobozi , nibwo abanyarwanda bongeye kugarura urumuri mu mitima, yabo dore ko imitima yari yaruzuye urwango kubera ubuyobozi bubi bwimakaje urwango aho guharanira amahoro n’iterambere.

Paul kagame kubera ibikorwa bye byivugira, kandi by’indashyikirwa ni yo mpamvu hirya no hino ku isi badahwema kumushimira maze bakamuha ibihembo ndetse ari nako bamukurira ingofero.

Dore bimwe mu bihembo Perezida Kagame yaherewe hirya no hino ku Isi, kubera imiyoborere myiza

Mu mwaka wa 2003 March, peresida paul Kagame yahawe igihembo cy’Umuyobozi mwiza na Young Presidents’s Organization.

Mu mwaka wa 2005 , yahawe igihe cy ‘impamyabushobozi y’ikirenga mu ishami ry’amategeko na Kaminuza yo muri Amerika ( University of the Pacific.)

Mu mwaka wa 2005 April, yahawe umudali nk’umuyobi wateje imbere ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage na Kaminuza ya leta ya Georgia ( Georgia State University) muri Leta Zungu Ubumwe Za Amerika.

Mu mwaka wa 2005 Sept. yahawe igihembo cy’umuperezida wo muri afrika wabashize kugera ku ntego yemereye abaturage, agihabwa na Africa- America Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2006 April, yahawe igihembo cy’Impamyabumenyi yo mu kiciro cya Doctor, na kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2006 May na 2007 July, yahawe igihembo cy’ umuyobozi wagaragaje imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu iterembere ry’umugabane w’Afrika, agihabwa na ICT Africa Award.

Mu mwaka wa 2006 Sept ,yahawe igihembo cy’ umuperezida waje mu biguhu 10 byorohereza abashoramari, agihabwa na Banki y’Isi ( World Bank)

Mu mwaka wa 2007 Sept, yahawe igihembo cy’ umuperezida wabashije gukuraho icyaha cy’urupfu .

Mu mwaka wa 2007 Nov, yongeye guhambwa igihembo cy’impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko na University of Glasgow mu gihugu cya Scotland.

Mu mwaka wa 2007 Dec, yahawe igihembo cy’ umuperezida wateje imbere uburinganire ku mugabane wa Afrika, agihabwa na African Gender Award muri Dakar mu gihugu cya Senegal.

Mu mwaka wa 2009 March, yahawe igihembe cy’ imyitwarire myiza mu byagisirikare nk’umutoza mwiza agihabwa na perezida w’igihugu cya Liberia Ellen Johnson –Serlieaf.

Mu mwaka wa 2009 June, yahawe igihembo cy’ umuyobozi waharaniye uburengenzira bw’umwana ku Isi, agihabwa na US Fund UNICEF ( Children’s Champion Award).

Mu mwaka wa 2009 Sept, yahawe igihembo mpuzamahanga cy’umuyobozi wagaragje uruhare mu kwimakaza amahoro, agihambwa na Saddledback Church.

Mu mwaka wa 2009 Sept, yahawe igihembo mpuzamahanga cy’umuyobozi wagarage kwita kubikorwa byiza by’abaturage ndetse akageza abaturage ku iterambere, agihambwa n’Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika Bill Clinton ( Global Citizen Award)

Mu mwaka wa 2009 Nov, yahawe igihembo cy’ umuyobozi wagaragaje udushya mu ishoramari , igirerwa mu nama mpuzamahanga ya Lebanon 2020 Summit.

Mu mwaka wa 2010 may , yahawe igihembo cy’umuyobozi washyize ingufu mu guteza imbere iterambere ry’abagore, igihugu ndetse no kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, agihambwa na Lifetime Leadership Award for Development and Equality .

Mu mwaka wa 2010 May, ahambwa nanone igihembo cy’umurerezida wabashize kugeza abaturage be ku iterambere mu bu bukungu ndetse akanashyira ingufu mu bigo byikorera, agihambwa na Rwanda Convention Association ( RCA)

Mu mwaka wa 2010 .May , yahawe igihembo cy’ umuyobozi wateje imbere uburezi, agihabwa na Rwanda International Network Association (RINA)

Mu mwaka wa 2010 Sept, yahawe igihembo mpuzamahanga nk’Umwe mu baperezida bo ku isi bagaragaje impunduka nziza ku rwego rw’Isi, agihabwa na British Magazine.

Mu mwaka wa 2011June, yahawe igihembo , nk’umuperezida wagejeje abaturage ku iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, amahoro, umutekano, ndetse n’imibereho myiza Nyuma yo kuva mu ntambara ya Genocide Yakorewe abatutsi Mata 1994, agihambwa na Chellos Foundation Humanitarian Award.

Mu mwaka wa 2011 Nov, yahawe igihembo nk’umuyobozi wahagaritse Genocide yakorerwaga abatutsi Mata 1994, maze nyuma akimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bose, agihambwa na AERG (Etudieants Rescapes du Genocide)

Mu mwaka wa 2011 Sept, yahawe igihembo nk’Umuperezida Utanga icyizere ku rubyiruko ku rwego rw’Isi, agihabwa na Internation Olympic Committee (IOC)

Mu mwaka wa 20012 April, yahawe igihembo mpuzamahanga cy’impamyabushobozi y’ikirenga yo mu rwego rwa Doctorate mu kita ku bababaye ( Humane Letter) ayihabwa na William University yo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Igikome cy’Amahoro na Demokarasi

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’umukuru w’igihugu wagize uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga

Perezida Kagame yabonye igihembo cy’ indashyikirwa mu guteza imbere urwego rw’ imari

Perezida Kagame na Dlamini-Zuma bahawe ibihembo by’abaharaniye uburinganire

Perezida Kagame yaherewe hirya no hino ku Isi, ibihembo byinshi

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru