Yashyizweho kuri29 October, 2018 | 13:48

Abasenateri barifuza ko amashuri n’amavuriro bigabanyirizwa igiciro cy’amazi

Abasenateri bifuza ko amashuri n’amavuriro bagabanyirizwa igiciro cy’amazi kuko basanze byishyura amafaranga menshi kandi badakora ubucuruzi.

Abasenateri bavuze ko bigira ingaruka ku mafaranga y’ishuri asabwa ababyeyi cyangwa ku bantu bafite umurwayi.

Ibi Inteko rusange ya Sena yabigaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ubwo yari yayitabye ngo asobanure ikibazo cy’amazi ataragera kuri buri wese mu gihugu.

Senateri Niyongira Gallican yavuze ko ibiciro by’amazi biri hejuru, bikaba bigira ingaruka ku burezi no ku buzima kuko amashuri n’amavuriro yishyura amafaranga menshi y’amazi, aho yemeza ko bigira ingaruka ku baturage benshi.

Yagize ati “Hari ishuri twabonye metero kibe 999 n’umuriro utagira uko ungana, usanga hari ishuri ryishyura amafaranga 500 000 ku kwezi, ni menshi nyakubakwa Minisitiri w’Intebe, byanga bikunda igiciro cy’amazi kingana gutya kigomba kugira ingaruka ku mafaranga atumwa abanyeshuri.”

Senateri Niyongira akomeza avuga ko bitumvikana ukuntu inganda n’amahoteli byagabanyirijwe igiciro cy’amazi ariko amashuri n’amavuriro adakora ubucuruzi akaba ari yo atagabanyirizwa kandi ibyo akora biri mu nyungu z’Abanyarwanda benshi.

Ati “Ni gute badohoreye inganda n’amahoteri bakazigabanyiriza amafaranga y’amazi kandi zikora ubucuruzi ariko amashuri n’amavuriro byo ntibigabanyirizwe? Turasaba ko iki kibazo cyakwiganwa ubushishozi nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.”

Senateri Musabeyezu Narcisse yagarutse ku kibazo cy’amazi mu mashuri, avuga ko mu mashuri basuye mu karere ka Bugesera agera kuri 57, muri yo 35 yose nta mazi agira.

Ati “Minisitiri w’Intebe, ni izihe ngamba mufitiye amashuri n’amavuriro kugira ngo agerweho n’amazi meza.”

Abasenateri banagaragaje ko mu karere ka Nyagatare hari ibigo nderabuzima bisaba ababyeyi baje kubyara kuza bitwaje amazi bazakoresha bitewe n’ikibazo cy’amazi gihari.

Bongeraho ko hari amashuri muri aka karere adafite amazi, bityo ngo abanyeshuri mbere yo kwinjira mu masomo bakabanza kujya kuvoma ari nako umwanya wo kwiga ubacika, bityo amasomo yari ateganyijwe kwigishwa kuri uwo munsi ntatangwe neza.

Muri rusange abasenateri bagaragaje ko igiciro cy’amazi kiri hejuru kuri bose mu Rwanda, basaba Minisitiri w’Intebe ko harebwa uko kigabanywa kugira ngo abayakoresha boroherwe, binafashe kurwanya indwara ziterwa n’umwanda byagaragaye ko zibasira benshi cyane cyane abo mu cyaro.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko bagiye kwicara hamwe n’abashinzwe iby’amazi n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo bakareba uko byakorwa ngo amashuri n’amavuriro abone amazi ahagije kandi ku giciro kitabagoye cyane.

Ati “Mutweretse byinshi mwabonye tutari tuzi nka Guverinoma, ariko ku byerekeye ikibazo cy’amazi mu mashuri no mu mavuriro n’igiciro cyayo gihanitse bigiye kuganirwaho kugira ngo gishakirwe igisubizo.”

Yanashimiye cyane abasenateri kuko bageze mu baturage bakamenya ibibazo biriyo, bakaba babigaragaje kugira ngo bishakirwe ibisubizo, asoza abizeza ubufatanye na Guverinoma ayoboye mu rwego rwo gukemura bimwe mu byagaragaye ko ari imbogamizi ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru