Yashyizweho kuri28 December, 2018 | 17:00

Abarwayi ba cancer boroherejwe kuyivurwa aho bazajya bakoresha ikarita y’ubwisungane mukwivuza

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisirikare biri ’i Kanombe buratangaza ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019 hazatangizwa uburyo bushya bwo kuvura cancer buzwi nka radiotherapy buzagendana no kuvura abarwayi ba cancer batagira ubundi bwishingiza bakoresha ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de santé.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko ubu buryo bushya bwo kuvura cancer buzaba buri kurwego mpuzamahanga ndetse ko ubu ibitaro bya gisirikare byamaze kwitegura kubijyanye n’inyubako ndetse n’ibikoresho bizifashishwa mukura iyo ndwara kandi ko ntakabuza mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere k’umwaka utaha iyi servise y’ubuvuzi izatangira gutangwa mur’ibi bitaro

Dr Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora iki kigo avuga ko ibitaro bya Gisikirikar byamaze kwitegura gutanga iyi serivisi izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Dr Lt Col Pacifique Mugenzi yagize Ati “Uko bihagaze twarangije kwitegura ku bijyanye n’inyubako n’ibikoresho, sinshidikanya ko mu ntangiro za Mutarama 2019 tuzatangira gukora, uyu munsi ndamutse nakiriye umurwayi namuvura.”

Dr Lt Col Pacifique Mugenzi kandi avuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, avuga ko kitezweho kugabanya umubare w’abajyaga kwivuza cancer mu mahanga

Akomeza avuga ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kuzamuka bityo ko iki kigo kiziye igihe kuko kizajya gikoresha uburyo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda.

Iki kigo kizakoresha uburyo bwa ‘radiotherapy’ bwatunganyijwe mu buryo bwa gihanga mu kuvura Cancer buzwi nka ‘TrueBeam linear accelerator’.

Kugeza ubu mu Rwanda indwara ya cancer yavurirwaga ku bitaro bikuru bya butaro honyine ,iki kigo kizatangizwa mu bitaro bya gisirikare I kanombe kikazunganira biriya bitaro bya butaro ndetse kikazagabanya abarwayi boherezwaga kujya kuvurirwa hanze
Dr Lt Col Pacifique Mugenzi

EMMANUEL Nshimiyimana


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru