Yashyizweho kuri28 April, 2017 | 17:10

Vin Diesel yaririmbye mu birori bya Billboard Music Award

Byari ibirori n’ibyishimo bidasanzwe mu birori bya Billboard Music Award byabaye ku munsi w’ejo tariki 27 Mata aho byaranzwe no gutungurana ndetse no gushimisha abafana ku bahanzi baririmbye muri iki gitaramo. Abafana rero bakaba baje kurengwa n’ibyishimo babura imyifato baratwarwa yewe barabyina karahava ubwo Vin Diesel, umukinnyi wa filime yamenyekanye cyane yitwa The Fast and Furious yageraga ku rubyiniro.

Mark Sinclair uzwi kandi wamenyekanye nka vin Diesel kubera nyine filime yakinnye, yagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba injyana ya Rap aho yaririmbanye na Nicky Jam nawe wari mu bitabirihe ibyo birori. Bikaba byagaragaye ko ubu bufatanye bw’aba bombi bwishimiwe n’abatari bake. Vin Diesel akaba yaririmbanye na Nicky Jam indirimbo yitwa ’"El Ganador" iri mu rurimi rw’iki Espagnol.

Ubwo Nicky Jam yaririmbaga, yaje kunyuzamo abwira abakunzi be amagambo yabakoze ku mutima ndetse agahindura byinshi ku bitabiriye ibirori. Yababwiye ko ari gukorana filime yindi na Vin Diesel nyuma yo kugaragara muri The Return of Xander Cage. Akibivuga Vin Diesel akaba yahise azamuka ku rubyiniro maze abantu si ugukoma amashyi bimarayo batungurwa no kumubona ndetse no kumwumva arapa.

Aba rero bombi bakaba barakoranye muri XXX:The Return of Xander Cage Diesel aheruka gushyira hanze mu mwaka ushize, nyuma rero bakaba barahise batangira imikoranire ya hafi kuko bagaragaraga ahantu henshi bari kumwe nko mu biruhuko n’imiryango yabo ndetse no kugaragara muri video zitandukanye bari kumwe.

Nicky Jama akaba yavuze ko ari gukorana cyane bya hafi na Diesel. Yagize ati "mu cyumweru gishize twatangiye gufata amashusho y’indirimbo twakoranye. IIbintu uko biri n’uko Diesel akunda umuziki wa Espagne, ashaka gukora muzika ya Espagne. Icyumweru gishize twakoze akantu nkeka abantu bazakishimira nibakabona."
Bamwe mu babonye Vin Diesel aririmba bakaba bavuze ko ari umuhanga kandi abishoboye ibyo batari bazi. Bavuga ko aramutse yinjiye mubuhanzi, yabona abakunzi benshi kuruta abo afite ubu.

Ibi birori bya Billboard Music Award bikaba byari byitabiriwe n’abahanzi ndetse n’ibyamamare bitandukanye harimo na Jennifer Lopez wagaragaje imyambarire idasanzwe, Daddy Yankee n’abandi benshi.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru