Yashyizweho kuri12 May, 2017 | 15:18

Urban Boys yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Nipe”

Urban Boys yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Nipe” ryakoranye Ykee Benda wo muri Uganda ukunzwe kubera indirimbo yise ‘Munakampala’, kugira ngo aya mashusho (clip video) ajye ahagaragara byatwaye amafarannga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri.

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo ya bwiye itangazamakuru ko amashusho y’iyi ndirimbo yatwaye agera muri miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu byahenze muri aya mashusho kuko bitangazwa na Humble Jizzo harimo imyenda yambawe, abakobwa bayigaragaramo, kwishyura uwafashe amashusho (video producer), uwakoze indirimbo mu majwi (audio producer), aho yafatiwe (location) n’ibindi.

Abajijwe amafaranga bagiye batanga buri hantu, yasubije ati “ugiye kuzajya uvuga ngo hano twishyuye aya usanga twaba twibeshye kuko uko twajyaga gufata amashusho twakeneraga amafunguro, tukwanywa kandi ntabwo tubikora twenyine.

Ni muri urwo rwego avuga ko amafaranga yagiye kuri iyi ndirimbo kugira ngo ijye hanze yabatwaye hagati ya miliyoni 2 na 2,500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hamble Jizzo avuga ko gukona na Ykee Benda bitigeze bibagora kuko nawe yabyifuzaga kubera ibikorwa byabo nawe yari asanzwe yumva ndetse anabona.

Uyu musore abaye uwa 5 wo muri Uganda iri tsinda rikoranye nawe nyuma ya Jackie Chandiru, Rabadaba, itsinda rya Goodlyfe na Washington.

Kanda hano urebe Amashusho y’Indirimbo yitwa NIPE


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru