Yashyizweho kuri25 April, 2018 | 20:55

Reba amafoto atangaje y’umukinnyi wa Filimi nyarwanda bakunze kwita Rubyogo

Umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi nka Rubyogo yatangaje abantu kubera ingano ye y’amabere gusa kubwe avugako nta biryo arya bidasanzwe ahubwo biterwa n’ umubiri we.

Umukinnyi w’amafilimi Mudahigwa Emmanuel bita Fils yamenyekanye muri sinema nyarwanda ku izina rya Rubyogo akomeje gutangaza abantu ku mbuga nkoranyambaga zishyirwaho amashusho kubera umubere afite mu gihe hari abamwibeshyaho ko ari umukobwa nubwo we avuga ko kunywa inzoga cyangwa kurya ibiryo bikungahaye ku binture atari byo bituma abyibuha nk’uko bamwe babimubwira.

Yagize ati ” Kunywa agasembuye cyangwa kuba mbyibushye ntacyo bintwaye kandi numva bimpaye amahoro nk’abandi bose ”.

Rubyogo kuva yatangira gukina filime amaze kugaragara muri filimi cumi n’eshanu nka zirimo Kigali si ikigoma, Ntamunoza, Ndiho ntariho, Twese turi bene Kanyarwanda aho kuri ubu yagaragaye muri filime nshya igiye kujya hanze.
Amabere afite atuma bamwitiranya n’abakobwa Avuga ko Kunywa agasembuye cyangwa kuba abyibushye ntacyo bimutwaye Umukinnyi w’amafilimi Mudahigwa Emmanuel bita Fils yamenyekanye muri sinema nyarwanda ku izina rya Rubyogo Umubyibuho we ahantu hose urahagaragara
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru