Yashyizweho kuri20 July, 2019 | 20:04

Ese Beyoncé ibyo aririmba mu ndirimbo ye ko umugabo we Jay-Z avuka mu Rwanda nibyo?

Mu ndirimbo nshya yise "Mood 4 Eva" iri kuri Album ye nshya "The Lion King: The Gift" yasohotse uyu munsi kuwa gatanu, Beyoncé Knowless aririmba ko ’se w’umwana we ibisekuru bye biri mu Rwanda’.

Muri iyi ndirimbo Beyoncé afatanyijemo n’uyu mugabo we Jay- Z n’umuhanzi Childish Gambino, mu gitero cye aririmba mo ati "My baby father, bloodline Rwanda".

Ntibizwi neza niba koko ibisekuru by’umugabo we Jay-Z -bafitanye abana batatu - biri mu Rwanda, cyangwa byari iby’inganzo y’abahanzi gusa.

Ikizwi ni uko muri Album nshya Beyoncé yasohoye uyu munsi yiyegereje cyane umugabane wa Afurika.

Umuhanzi wa Rap wa mbere ku isi utunze miliyari y’amadolari yamenyekanye
Mu ndirimbo 27 zigize iyi Album indirimbo zimwe zaririmbwe izindi yaziririmbanye n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Muri abo bahanzi harimo; Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage bo muri Nigeria, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.

Muri iriya ndirimbo "Mood 4 Eva" baririmbamo ibindi bintu cyangwa abantu byerekeye Afurika nka Nelson Mandela, Jay-Z akigereranya mu butunzi na Mansa Musa (umwami w’abami w’ubwami bwa Mali, bivugwa ko ari mu bantu batunze kurusha abandi mu mateka y’isi).

Muri iyi ndirimbo kandi Beyoncé aririmba ko ari "Umwamikazi wa Sheba" (Queen of Sheba), uyu avugwa mu mateka ko yavuye muri Afurika akajya gusura umwami Salomon w’abisiraheli.

Kuri iyi Album nshya kandi indirimbo ya Beyoncé yise ’Spirit’ itangizwa n’amagambo y’igiswahili aririmbwa ngo ’Uishi kwa muda mrefu mfalme’ (bivuze: urambe mwami).

Kubera iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga bigenda bigerwaho, abahanga mu bukungu bavuga ko isoko rishya ryo gucuruzaho n’ibihangano by’ubuhanzi n’ubugeni mu gihe kiri kuza ari Afurika.

Abakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko Beyoncé n’umugabo we bashaka kurushaho kwiyegereza no kwigarurira abakunzi ba muzika kuri iri soko rishya riri kuzamuka.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

ineza - 2 months ago

Byanashoboka da,none c ko bariya birabura bose basekuru babo bakera ntibagiye nk’abacakaran kandi no mu rwanda abacakara barahavuye ubwo ntibya ari igitangaza ko yaba akomoka mu rwanda.Naho px woe uvuze ngo BBC none c nibwo bwa mbere ubunyo abitangazamakuru bikora inkuru zimwe kandi zikagirira abantu akamaro koko? Muhabura komereza aho ujye utugezaho n’ibyabandi tutabasha kubona vua.

px - 2 months ago

Muhamagare Beyonce cyangwa mumwandikire abasobanurire by’ukuri niba koko ibyo aririmbamo ari byo.

Naho ubundi inkuru yanyu ni copy paste from BBC.

px - 2 months ago

Muhamagare Beyonce cyangwa mumwandikire abasobanurire by’ukuri niba koko ibyo aririmbamo ari byo.

Naho ubundi inkuru yanyu ni copy paste from BBC.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe