Yashyizweho kuri14 June, 2017 | 11:27

Zambia: Abadepite 48 bahagaritswe mu mirimo

Abadepite bagera kuri 48 muri Zambia baherutse kwanga kwitabira ijambo ry’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, bavuga ko perezida Lungu atatsinze mu buryo bwemewe n’amategeko amatora y’umwaka ushize.

Ikinyamakuru Lusaka Times gikorera muri Zambia cyasubiyemo amagambo y’umukuru w’Inteko ishingamategeko, Patrick Matibini, avuga ko ukutitabira iryo jambo kw’abo badepite kwabaye imyitwarire mibi ikabije bityo bakaba bagomba kubiryozwa.

Iri hagarikwa ribaye inyuma y’aho umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya UPND, Hakainde Hichilema, afungiwe ashinjwa ubugambanyi mu minsi ishize, mu gihe leta ya Zambia yo yari yanenzwe n’inama nkuru y’abepisikopi gatolika mu gihugu kubera ukuntu yitwaye mu kibazo cya Hichilema.

Aba basenyeri bakaba baraburiye uyu muperezida ko Zambia iri kunyerera yerekeza ku butegetsi bw’igitugu.

JPEG - 45.7 kb
Hakainde Hichilema, umuyobozi w’ishyaka UPND, ritavuga rumwe na leta, ashinjwa gushaka gushyira mu kaga perezida uriho, ari na we ntandaro ya bariya birukanywe mu Nteko kuko bari mu ishyaka rye

Aba badepite 48 bahagaritswe bangana hafi n’umubare wose w’abadepite bahagarariye ishyaka mu nteko nshimagategeko kuko bose hamwe ari 58.
Gasopo ku badepite

Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko, Matibini yavuze ko guhagarikwa kw’abadepite guhise gutangira aho yagize aati”mboneyeho no guha gasopo aba bayoboke ba UPND ko nibakomeza kutemera Perezida, bagombye guhita bashyira mu gaciro bakegura”.

Zambia iri mu bibazo bya politiki kuva uyu muyobozi wa UPND, Hichilema yatabwa muri yombi mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2017, aregwa kuba urukurikirane rw’imodoka rwari ruherekeje imodoka ye rwaranze kubererekera urukurikirane rw’imodoka ziherekeje Perezida Lungu.

Hichilema, watsinzwe bigoranye mu matora na Bwana Lungu umwaka ushize, aregwa gushaka gushyira mu kaga ubuzima bwa Perezida Lungu. Abamwunganira mu mategeko bo ariko bakaba bavuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru