Yashyizweho kuri16 June, 2017 | 09:33

Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence, yatangiye gushaka uko azivana mu kibazo cy’u Burusiya

Mu gihe bamwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje guhatwa ibibazo ku kuba barakoranye n’u Burusiya bushinjwa kwivanga mu matora aheruka, Visi Perezida Mike Pence yahisemo gushyiraho umwunganizi mu mategeko.

Richard Cullen usanzwe uzwiho kunganira mu mategeko abayobozi mu nzego zo hejuru niwe washyizweho na Pence. Yatoranyije nyuma yo gukoresha ibizamini abandi benshi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Visi Perezida.

Umuvugizi wa Pence, Jarrod Agen, yavuze ko Visi Perezida ashyize imbere inshingano ze n’imigendekere myiza ya gahunda z’Umukuru w’Igihugu ndetse yifuza kubona hafatwa imyanzuro kuri kiriya kibazo.

Amushyizeho mu gihe bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika byari biherutse gutangaza ko Perezida Donald Trump nawe ari gukorwaho iperereza na Robert Mueller, ku bijyanye no kubangamira ubutabera.

JPEG - 67.8 kb
Visi Perezida Mike Pence Ubusanzwe yuzura na Perezida Trump

Mueller niwe uyoboye iperereza riri gukorwa na FBI, ku ruhare rw’u Burusiya mu migendekere y’amatora ya Perezida wa Amerika yabaye mu 2016, n’ingaruka byagize mu ntsinzi ya Trump.

Nk’uko BBC yabyanditse, abayobozi mu nzego z’ubutasi nabo bazahatwa ibibazo ku bijyanye no kuba Trump yaragerageje guhagarika iperereza kuri Michael Flynn wari Umujyanama we mu by’umutekano n’impamvu yatumye yirukana James Comey wari Umuyobozi Mukuru wa FBI.

Mu buhamya aherutse gutanga, Comey yashimangiye ko Trump yamushyizeho igitutu kugira ngo ahagarike iperereza kuri Flynn, weguye muri Gashyantare nyuma y’uko bigaragaye ko yahishe Inteko Ishinga Amategeko ko yigeze kugirana ibiganiro na ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, Sergei Kislyak.

Mu kwezi gushize Trump nawe yashyizeho Umunyamategeko Marc Kasowitz, kugira ngo abe ariwe ukurikirana ibijyanye n’iperereza rikomeje gukorwa na FBI ifatanyije na Komisiyo yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko.

JPEG - 57.8 kb
Visi Perezida Mike Pence Ubusanzwe yuzura na Perezida Trump
JPEG - 67.8 kb
Visi Perezida Mike Pence Ubusanzwe yuzura na Perezida Trump


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru