Yashyizweho kuri5 June, 2017 | 07:04

Umusirikare Yafatiwe Ibihano

Leta zunze z’Amerika yafatiye ibihano by’ubutunzi uwundi mutegetsi mukuru mu gisirikare cya Republika iharanira demokarasi ya Kongo.

Jenerali François Olenga, ushinzwe urwego rucunga umukuru w’igihugu ashijwa n’Amerika kubangamira demokarasi mu gihugu mu gushyigikira igundira rya perezida Joseph Kabila k’ubutegetsi inyuma ya mandaye nk’umukuru w’igihugu irangiriye mu kwezi kwa cumi na kabiri.

Urwego ayoboye rushinjwa kandi kuba rwarakoreye iyacarubozo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, runakora ubwicanyi , kandi runabangamira ibikorwa by’indorerezi za ONU nkuko bikomeza bivugwa na Leta muri Amerika.

Ubutunzi jenerali Olenga afite muri Amerika bwafashwe kandi nta migenderanire iy’ariyo yose yemerewe kugirana n’abari k’ubutaka bw’Amerika.

Yanditswe na Niyomugabo Robert/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Cliff Pender - June 2017

http://sunfrogus.net/ NOW if you like, Item Not Sold Anywhere Else
Hi! Do you know if they make any plugins to assist with Search Engine
Optimization? I’m trying to get my blog to rank for some targeted keywords but
I’m not seeing very good gains. If you know of any please share.
Thanks!

My page 1970 2016

Izindi nkuru