Yashyizweho kuri10 March, 2019 | 14:52

Amerika nayo yagize icyo ivuga ku bibazo byabaye karande hagati y’u Rwanda Na Uganda

Mu gihe ibi bihugu byombi biri kurebana ay’ingwe muri iyi minsi,Umunyamabanga wungirije wa Leta muri USA ushinzwe ibibazo by’Afurika,Tibor Nagy avuga ko ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda bugomba guhoshwa n’uko Abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye.

Uyu muyobozi yemeza ko atari ikibazo cyasaba ko USA ikizamo ahubwo asanga iki kibazo nta bandi bagikemura uretse abakuru b’ibi bihugu byombi.

Ibi ni ibyo Nagy yasubije umunyamakuru kuri uyu wa Gatandatu wari umubajije icyo USA iri gukora kugira ngo yunge u Rwanda na Uganda nyuma y’umwuka mubi umaze igihe runaka hagati yabyo.

Yagize ati“ Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bagomba gukorana hagati yabo bagakemura ibyo batumvikanaho, ibihugu bikongera gukorana neza.”

Tibor Nagy avuga ko abayobozi b’ibi bihugu byombi basanzwe ari inshuti za USA kandi ngo ubutegetsi bwa Washington bazakorana nabo kugira ngo ibihugu byongere bibane neza ariko ngo nibo bagomba kubigiramo uruhare cyane.

Tibor ati“ Iki rwose ni ikibazo kigomba gukemurwa na biriya bihugu byombi ukwabyo.”

Ku wa Gatanu uyu muyobozi wo muri USA yahuye na Perezida Museveni kandi mu mpeza z’iki Cyumweru ngo azahura na Perezida Kagame.

Avuga ko kuba asuye ibi bihugu muri iki gihe bitatewe n’ibibazo bihavugwa ahubwo ngo yari yarateguye uru rugendo mbere.

Muri kiriya kiganiro n’abanyamakuru kandi yirinze kubatangariza ibyo yaganiriye na Museveni, gusa ababwira ko bireba umubano hagati ya Uganda na USA.

Ni ibi bazo byagaragariye bamwe nk’ibibazo bya vuba ariko ngo ni ibibazo byabaye kuva cyera nk’uko Perezida Kagame yabitangaje ubwo yahaga ikiganiro abayobozi bari mu mwiherero i Gabiro mu kigo cya Gisirikare aho yavuze ko ari ibibazo byatangiye mu myaka yi 1998.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru