Yashyizweho kuri2 August, 2017 | 07:06

USA: Visi-Perezida yasabye Uburusiya Guhindura icyemezo bwa fashe

Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mike Pence avuga ku icyemezo igihugu cy’Uburusiya cyafashe cyo kwirukana abakozi bakorera Amerika m’Uburusiya, cyitazatuma Amerika ireka umugambi wayo wo kurinda umutekano hamwe no kurinda ibihugu byinshuti yayo .

Mu kiganiro yatanze ku wa mbere ari mu rugendo mu gihugu cya Georgia, Pence yavuze ko umugambi w’itegeko ritegekanya ibihano bizafatirwa Uburusiya, Perezida Trup azasinya mu misi iri imbere, rizaba ritanze ubutumwa busobanutse, buvuga k’Uburusiya bugomba guhindura imyitwarire n’ibikorwa bukora muri Ukraine, hamwe n’’umugambi w’abwo wo gushyigikira Irani hamwe na Siriya.

Intekonshingamategeko hamwe n’ abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batoye ari benshi interuro y’amategeko ahana Uburusiya kuko cyinjiye mu matora yo muri Amerika yo mu 2016, kirimo kigerageza gufasha Trump ngo azayatsinde. Iyo nteguro y’ayo mategeko irafatira kandi ibihano igihugu cya Irani hamwe n’igihugu cya Koreya ya ruguru.

Igihugu cy’Uburusiya cyahise gisubiza Reta Zunze Ubumwe za Amerika mu gufata icyemezo cyo kwirukana abakozi 755 ku bakozi 1200 bakora mu biro bya Ambasade ya Amerika m’Uburusiya.

Visi-Perezida Pence ari mu rugendo mu bihugu bitandukanye m‘umugambi wo kubyereka ko Amerika iri inyuma yabyo .

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru