Yashyizweho kuri5 December, 2018 | 08:55

USA: Abasenateri Bamenye Uwategetse Kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi

Itsinda ry’abasenateri bafite bakomeye muri Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ejo kuwa kabiri bavuze ko hari ibihamya neza ko umuhungu w’umwami wa Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman yari inyuma y’iy’iyicwa ry’umumenyamakuru Jamal Khashoggi.

Ibi bije nyuma yoguhakana ibyavuzwe na perezida Donald Trump ko ibyo uwo muhungu ashinjwa nta kibyemeza.

Ibyo babitangaje nyuma yo kubonana na Gina Haspel umuyobozi w’ikigo CIA gishinzwe iperereza hanze y’igihugu, ababwiye ibyo ikigo ayoboye cyamenye ib’iyicwa n’ugucagagurwamo ibihimba Jamal Khashoggi kuri taliki ya 2 y’ukwezi Ukwakira.

Uko guhura kw’abo basenateri n’umuyobozi wa CIA byabaye nyuma y’uko icyo kigo mu cyumweru gishize kibujijwe kwitabira uguhura kwahuje minisitiri w’ubububanyi n’amahanga Mike Pompeo n’uw’umutekano Jim Mattis kuri icyo kibazo cy’urupfu ry’uwo munyamakuru.

Gusa aba bayobozi bari barashyigikiye Trump mu kuvuga ko nabo batabona neza uruhare Salman yagize muri ubwo bwicanyi.

Mu kwezi gushize Trump yagaragaje ko ashyigikiye ubwami bwa Arabiya Sawudite, igihugu gicuditse na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu kurwanya igihugu gikennye cya Irani mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati.
Senateri Lindsey Graham aganira n’abanyamakuru nyuma y’uko abasenateri barangije kubwirwa mw’ibanga rikomeye n’umuyobozi wa CIA, Gina Haspel iby’urupfu rwa Jamal Khashoggi

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru