Yashyizweho kuri25 April, 2018 | 15:54

Umuvugabutumwa ukomeye yahamwe n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu [REBA AMAFOTO]

Umuvugabutumwa wiyita ko ari intungane witwa Asaram Bapu wo mu gihugu cy’Ubuhinde yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu. Urukiko rwo mu ntara yo mu burengerazuba ya Jodhpur rwahamije icyaha Asaram Bapu cy’uko yafashe ku ngufu umwana w’inkumi w’imyaka 16 y’amavuko mu 2013.

Asumal Sirumalani Harpalani,uzwi ku izina rya Asaram Bapu w’imyaka 77 avuga ko afite abayoboke amamiliyoni n’amamiliyoni hirya no hino ku isi ndetse n’ahantu yigishiriza hagera kuri 400 hirya no hino ku isi aho yigishiriza kuganira n’Imana umuntu yiherereye.Nanone uyu mugabo yatezwe amatwi mu rundi rubanza rwo yashinzwaga gufata ku ngufu undi mukobwa mu ntara ya Gujarat.

Utsav Bains, aburanira uwakorewe icyaha, yabwiye NDTV ko yiteze ko urukiko rucira Asaram igifungo cya burundu.

Utsav Bains yagize ati"Ariko nta kintu na kimwe gishobora kuriha ububabare bw’uwakorewe icyaha ndetse n’umuryango we baciyemo,".

Bitegekanijwe ko urukiko rutangaza urwo rubanza uyu munsi ku mugoroba.

Kuri ubu abashinzwe umutekano mu ntara ya Jodhpur baryamiye amajanja biteguye ko abayobke be batari bacye bashobora.Gahunda zogukaza umutekano zafashwe nyuma y’aho abayoboke b’undi munyedini witwa Gurmeet Ram Rahim, batereye akajagari nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu mu mwaka ushize.Iyo myigaragambyo yahitanye abantu 23.

Umuvugabutumwa wiyita ko ari intungane witwa Asaram Bapu wo mu gihugu cy’Ubuhinde yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu Abayoboke be batangiye gukwiragira imihanda basaba ko umuyobozi wabo arenganurwa Aha ni igihe Asaram Bapu aba ari gusenga yinjiye mu mwuka[Meditation]
“”
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru