Yashyizweho kuri11 June, 2017 | 17:07

Umunyarwanda ari guhatana kuba Depite mu ishyaka rya Perezida w’Ubufaransa Macron

Hervé Berville ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatana mu matora yo kuba umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Bufaransa, mu ishyaka rya Perezida Emmanuel Macron ryamwemeje nk’umukandida.

Berville nk’Umufaransa wavukiye mu Rwanda ufite uburenganzira bwo gutora no gutorwa, yitabiriye amatora nkuko bigaragara ku mafoto ye ari ku mbuga nkoranyambaga.

Ntibyatungurana ko yatsinda aya matora mu Nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa bikekwa ko izaba irimo umubare munini w’urubyiruko n’abagore.

Ni amatora yatangiye uyu munsi tariki ya 11 Kamena 2017, abaye nyuma y’ukwezi Emmanuel Macron atorewe kuba Perezida w’u Bufaransa.

Macron yiyemeje guhindura byinshi. Akaba yasabye abatora kumuha amajwi akwiye, ashigikira abakandida b’ishyaka rye rishya yise, “La Republique en Marche”.
Amashyaka yo mu Bufaransa arahatanira imyanya 577, zishobora kuyjamo abagore benshi n’urubyiruko nkuko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibivuga.

Amatora yo kureba icyo abafaransa batekereza kuri ayo matora (sondage d’opinion) yakozwe mbere y’aya nyirizina ku wa gatanu w’iki cyumweru ubwo amashyaka yari arangije kwiyamamaza, yerekana ko ishyaka rya Macron n’ayo bafitanye umubano baza kugira amajwi menshi mu matora yabaye uyu munsi, kakazarangiza asigaye ku cyumweru gitaha batsinze ariko ku majwi Atari hejuru cyane.

Ishyaka ry’abasosiyalisite (Socialistes)rifite abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko iriho ngo rishobora gutsindira imyanya 15 gusa. Iri shyaka ry’aba Socialiste, abarengera ibidukikije (écologiste) n’aba républicain bibumbiye mu cyitwa (SER) nibo benshi bari bagize inteko ishinga mategeko mu matora yabaye muri 2012.

Ikinyamakuru le Parisien cyanditse ko Hervé Berville yatangaje ko azadukana imikorere mishya mu buryo bwo gukora politiki ndetse no mu bikorwa bigenewe abaturage.

Berville w’imyaka 27 y’amavuko yakoze muri za sosiyete z’u Bufaransa zishinzwe iterambere muri Kenya no muri Tanzania. Ashyize imbere guhangana n’ibibazo by’ubukungu mpuzamahanga, ubuhinzi n’ibibazo byo kutabona ubuvuzi bukwiye.

Ari guhatanira uyu mwanya muri iri shyaka ahagarariye komini Dinan iherereye muri superefegitura iherereye muri leta ya Côtes-d’Armor .
erville yarezwe n’ababyeyi b’Abafaransa akurira ahitwa Pluduno ari naho atuye kugeza n’ubu, ni impuguke mu by’ubukungu, yize muri Kaminuza zikomeye nka Science-Po Lille na London School of Economics.

Yakoze mu muryango w’abafaransa ufasha mu iterambere mu gihugu cya Mozambique, aba umushakashatsi mu gihugu cya Kenya akorera Kaminuza ya Stanford yo muri Amerika. Mu 2015 yinjiye mu nkubiri yiswe « Jeunes avec Macron » anagira uruhare runini mu kwiyamamaza kwa Emmanuel Macron muri aya matora ashize mu Bufaransa.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru