Yashyizweho kuri14 June, 2017 | 18:51

Umuntu witwaje imbunda yarashe abantu barimo umudepite

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Stephen Scalise, ukomoka mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ni umwe mu bantu barashwe kuri uyu wa Gatatu barasiwe mu kibuga cy’imikino kiri ahitwa Alexandria, muri Virginia ho muri Leta ya Washington, ubwo uyu na bagenzi be bari mu myitozo y’imikino ngarukamwaka ya baseball ijya ihuza abagize inteko ishinga amategeko.

Amakuru aravuga ko Stephen Scalise ameze neza nubwo yarashwe ahagana mu rukenyerero akaba ari kuvurirwa mu byo muri Washington.

Iyi nkuru dukesha VOA iravuga ko abantu batanu ari bo bakomeretse ubwo umuntu witwaje imbunda yarasaga ku bantu bitozaga Baseball mu gitondo. Igipolisi cyo muri Alexandria kibinyujije kuri twitter kikaba cyavuze ko uyu warashe yatawe muri yombi.

Nyuma y’iri raswa, perezida Donald Trump yahise atangaza ko we na visi perezida Mike Pence bari gukurikirana iki kibazo kandi bababajwe n’ibyabaye, ibitekerezo byabo n’amasengesho bikaba biri ku bakozweho n’iri raswa n’imiryango yabo ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko bose n’abakozi bayo muri rusange.

Umwe mu batangabuhamya wiboneye ibyabaye wari uhari, yabwiye CNN ko uwo mugabo warashe yamubonye ari umuzungu ukabakaba imyaka 50 ngo akaba yarashe inshuro ziri hagati ya 30 na 40.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru