Yashyizweho kuri28 March, 2017 | 13:01

Perezida Kagame yagaragaje ko Amerika yagiye ishyira ingufu nyinshi muri Afurika kunyungu zayo bwite

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibihugu bya Afurika ukwiye guhinduka, ukagengwa n’ubufatanye ndetse n’ubwubahane.

Mu kiganiro yatanze mu Ishami rireba ibya Afurika mu Kigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu bya Politiki, Atlantic Council, ejo ku wa Mbere ku ya 27 Werurwe 2017, yagaragaje ko umugabane wa Afurika urushaho gutera imbere ndetse ukaba ufite icyerekezo gihambaye.

Yagize ati “Muri rusange intego z’Abanyafurika ziragenda zirushaho kwiyongera, nubwo hari ibihugu bimwe n’uturere biri kuzamuka kurusha ibindi. Afurika iteganya iterambere rishingiye ku miterere myiza y’ingano y’abayituye, udushya mu ikoranabuhanga n’izamuka ry’imijyi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu myaka ishize, USA, yagiye ishyira ingufu nyinshi muri politiki ya Afurika kubera inyungu zayo bwite, ashimangira ko ibyo bikwiriye guhinduka, hagashyirwa imbere ubufatanye bwungura impande zombi.

Ati “Hari amahirwe yo guhindura umubano wa Afurika, USA n’abandi bafatanyabikorwa, hagashyirwa imbere ibyo uyu mugabane ukeneye byihutirwa.
Afurika ikwiye guhindura imyumvire ku byo yo na USA bishobora gukorana bikabyungukiramo byose. Ni umubano udakwiye kwibanda ku mfashanyo n’ubutabazi ahubwo ukagendera ku bucuruzi bwungura n’ubufatanye mu iterambere.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko mu myaka ishize, Amerika yagiye ishyira ingufu nyinshi muri Afurika kunyungu zayo bwite

Atlantic Council ni ikigo gifite icyicaro i Washington muri USA; ni urubuga rw’ibitekerezo bigamije gukemura ibibazo biri muri politiki n’ubukungu mpuzamahanga. Cyashinzwe mu 1961.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru