Yashyizweho kuri23 April, 2018 | 20:51

Umukobwa bivugwa ko ari hafi gushakana na Jacob Zuma yategetswe gusezera ku kazi

Nonkanyiso Conco w’imyaka 24, umukobwa bivugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’uwahoze ayobora Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yategetswe gusezera ku kazi ku ngufu.Urushwa imyaka 52 na Jacob Zuma, yategetswe gusezera ku kazi k’umubitsi n’ushinzwe itumanaho mu muryango yakoragamo utegamiye kuri Leta, ’She Conquers’ ugamije gufasha abagore babana na virusi itera SIDa ndetse no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

BBC ducyesha iyi nkuru yatangaje ko Umuyobozi wungirije wa ’She Conquers’, Leonora Mathe, yavuze ko impamvu basezereye Conco ari uko yakoze ibihabanye n’indangaciro z’uwo muryango.Yavuze ko baharanira ko abagore n’abakobwa bigira, aho guhora bararikiye iby’abagabo bakuze b’abakire (Sugar Daddies).Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Conco ari gutegura ubukwe na Zuma. Nibibaho azaba ari umugore we wa karindwi.

Ikinyamakuru Times Live cyatangaje ko Conco ubwo yari amaze kubyara, tariki 12 Mata 2018, Zuma yamusuye mu bitaro inshuro eshatu.Kivuga ko Conco yatangiye umubano wihariye na Zuma mu mwaka wa 2013.Yaba Zuma, Conco n’imiryango yabo ntacyo baratangaza ku mubano w’abo bombi.Ariko uyu mukobwa aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu bivugwa ko ari uwa Zuma.

Bwa mbere Zuma yashakanye na Sizakele Khumalo mu mwaka wa 1973.Nyuma y’imyaka itatu yahise arongora Kate Mantsho waje kwiyahura mu mwaka wa 2000.Mu mwaka wa 1982 Zuma yashatse Nkosazana Dlamini, baza gutandukana mu 1998.

Mu 2009 Zuma yashatse Nompumelelo Ntuli wakoraga isuku muri hoteli. Mu mwaka wa 2010 yashatse undi mugore witwa Tobeka Madiba ari na we bakunze kugaragara bari kumwe. Mu 2012 yashatse Gloria Bongi Ngema.Bivugwa ko Zuma afitanye abana n’abandi bagore batandukanye batashakanye ku mugaragaro.

Nonkanyiso Conco w’imyaka 24, umukobwa bivugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’uwahoze ayobora Afurika y’Epfo, Jacob Zuma Nonkanyiso Conco aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu bivugwa ko ari uwa Zuma

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru