Yashyizweho kuri9 May, 2018 | 15:25

Umugore yicishijwe amabuye nyuma yo kurongorwa inshuro 11 nta n’imwe yahukanye

Umugore yicishijwe amabuye muri Somalia nyuma yaho urukiko rwo muri icyo gihugu ruyobowe n’abarwanyi ba Al-Shabab rumushinjije gushakana n’abagabo benshi, nk’uko ikinyamakuru gikorana n’abo barwanyi kibitangaza.

Uyu mugore witwa Shukri Abdullahi Warsame nyuma yo gushinzwa agahamwa n’icyaha cyo kurongorwa inshuro 11 n’abagabo batandukanye, atabanje kwahukana na rimwe ngo atane n’abagabo yashakanye nabo bwa mbere bahise bamuhanisha iki gihano gikakaye muri iki gihugu.

Yahambwe kugeza ku ijosi, ahita aterwa amabuye n’abo barwanyi kugeza avuyemo umwuka, mu mujyi wa Sablale mu ntara ya Lower Shabelle.

Ibi kandi si ubwambere bibaye bikozwe n’aba barwanyi ba Al-Shabab kuko mu mwaka wa 2014 nabwo bicishije amabuye undi mugore ashinzwa kurongorwa n’abagabo bane mu ibanga, muri karere ka Barawe ku nkengera zo mu majyepfo ya Somalia.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru