Yashyizweho kuri28 June, 2019 | 12:42

Umugore wo muri Amerika araregwa kwica kuko yarashwe inda atwite ikavamo

Umugore w’imyaka 27 wo muri Leta ya Alabama muri Amerika araregwa icyaha cyo kwica nyuma y’uko inda yari atwite ivuyemo amaze kuraswa, nubwo atari we wirashe.

Marshae Jones yatawe muri yombi kuwa gatatu kuko mu kwezi kwa 12 yarwanye na mugenzi we bigatuma uyu amurasa mu nda nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ibirego byaregwaga uwamurashe byavanyweho nyuma yo kubona atari we ugomba gukurikiranwa.

Abadashyigikiye iki cyemezo bavuga ko ibi bigaragaza uburyo amategeko mashya ahana gukuramo inda muri iyi Leta agira ingaruka zikomeye no ku bindi birego.

Tariki 04 z’ukwa 12 ubwo yari atwite inda y’amezi atanu, Jones yashyamiranye na mugenzi we w’imyaka 23 witwa Ebony Jemison, bapfa se w’umwana Jones yari atwite nk’uko polisi ibivuga.

Ibyavuyemo ni uko Jemison yafashe imbunda akarasa Jones mu nda bikavamo gukuramo iyo nda.

Jemison ni we wabanje kuregwa kwica ariko nyuma urukiko rubura ibimenyetso bimuhamya icyaha nk’uko ikinyamakuru AL.com kibivuga.

Jones ashinjwa ko ari we watangije ubushyamirane agashyira mu kaga ubuzima bw’uwo atwite, ubu ni we uregwa kwica.

Polisi ivuga ko Jemison byabaye ngombwa ko yitabara kuko Jones yari yamusagariye.

Mu kwa 12, Lt Danny Reid wo muri polisi ya Alabama yagize ati:"inzirakarengane yonyine muri ibi ni uriya mwana wari utaravuka. Ni nyina watangije imirwano yavuyemo urupfu rw’uwo atwite".

Uyu mupolisi, avuga ko uyu mugore yari afite inshingano yo kurengera umwana atwite ntamushyire mu kaga.

Ku wa gatatu, Jones yatawe muri yombi ajya gufungwa, ejo ku wa kane arekurwa by’agateganyo atanze amadorari $50,000 (ni hafi 50,000,000Frw).

Jemison wamurashe avuga ko gukurikirana Jones ku cyaha cyo kwica yumva bidakwiriye.

Yabwiye ikinyamakuru Buzzfeed ati: "Ndumva adakwiye gukurikiranwa ku kwica, kuko si we ubwe wishe umwana we".

Jemison avuga ko Jones yakurikiranwa ku "gushyira mu kaga umwana" cyangwa "Gusagarira undi muntu".

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore muri Amerika yanenze cyane ubucamanza kuko ibona buri gushaka gushingira ku itegeko ribuza gukuramo inda riherutse gutorwa muri Alabama.

Iyi miryango ivuga ko bitumvikana guhanira umuntu kwica uwo atwite mu gihe yarwanye n’umuntu ufite imbunda akamurasa.

Ivuga ko ibi bishyira mu bibazo umugore wese w’umwirabura utwite muri "leta y’abarepubulikani [Alabama]".

Chief editor /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru