Yashyizweho kuri15 June, 2017 | 21:44

Umugore wa Minisitri w’Intebe wa Lesotho Yishwe

Muri Lesotho, kuri uyu wa gatanu, ni bwo biteganijwe ko Ministiri w’intebe w’igihugu, Tom Thabane, arahirira kuyobora icyo gihugu.

Ibyo bizakorwa n’ubwo ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu, uwari umugore we Lipolelo Thabane, yishwe n’umugizi wa nabi utaramenyekana.

Ministri w’intebe uzarahira, Tom Thabane, agiye kuyobora iki gihugu ku nshuro ya kabiri, nyuma ya manda ye ya mbere yarangiye mu mwaka w’2014.

Icyo gihe, yari yahungiye mu gihugu cya Afrika y’epfo, avuga ko bamwe mu ngabo bashakaga kumwivugana.

Uyu mugore we Lipolelo Thabane, bari baratandukanye mu mwaka w’2012, ariko badasabye gatanya. Lipolelo yarashwe ejo

Yanditswe na Niyomugabo Robart/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru