Yashyizweho kuri3 May, 2018 | 12:27

Umugore n’umugabo batawe muri yombi nyuma yogutwika umukozi wabo badasize n’ibice by’imyanya y’ibanga[REBA AMAFOTO]

Polisi yo muri Bweyogerere mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi Sandra Mukibi ndetse n’umugabo we batuye mu gace ka Kireka, nyuma yo guhohotera umukozi wo mu rugo bamukubita insinga z’amashanyarazi ndetse bakamutwika ibiganza no ku bice bye by’ibanga.

Amakuru ducyesha The Monitor aravuga ko Umugore witwa Sandra Mukibi n’umugabo we bo mu gace ka Kireka, muri Uganda, bashyikirijwe uyu mwana na kampanyi yitwa ‘Master Maids Limited’ iyoborwa na Peter Kayiduwa, ngo ajye abafasha imirimo yo mu rugo nabo bamugenere igihembo.

Ariko ibyo basezeranye ntibyaje kubahirizwa ahubwo byarangiye bamubangamiye bamubuza uburenganzira bwe, mu gihe ba nyirabuja barimo barwana yagiye kubakiza bahita bamwadukira baramukubita.

Uyu mukozi yabwiye inzengo z’umutekano ko bahereye cyera bamukorera bamuhohotera gusa kubera ko ntaruvugiro yari afite agahitamo kuryumaho ategereje ko yabona umushahara we akigendera. Mu bikorwa bibi yakorerwaga harimo kuba baramukubitishaga insinga z’ amashanyarazi, cyangwa inkoni ,gucengezwa mu rugi bamukandiramo (bamukandisha urugi), bakarenzaho bakamutwika ibiganza no ku bice bye by’ibanga.

Aya makuru yatanzwe n’ ababyeyi b’uyu mwana ukora akazi ko mu rugo ubwo batakiraga Polisi ikorera mu gace ka Bweyogerere, bayibwira ko umwana wabo adafashwe neza, ni ko guhita yinjira muri icyo kibazo ihita ikurikirana Sandra Mukibi ndetse n’umugabo we bareraga uwo mwana ibata muri yombi.

Kuri ubu aba bombi bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Police ya Kireka mu gace k’aho iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyabereye.
Umugabo ari kumwe n’umukozi we yakoreye iyica rubozo akamutwika ibice byose adasize n’ibice by’ibanga
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru