Yashyizweho kuri28 May, 2019 | 14:46

Umugabo yapfiriye mu ndege nyuma yo kumira bunguri udupfunyika twa cocaïne dusaga 240

Umugabo witwa Udo N w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani yapfiriye mu ndege yari ivuye ku murwa mukuru w’igihugu cya Mexique, Mexico, nyuma y’aho amiriye udupfunyika 246 tw’ikiyobyabwenge bita cocaïne.

Iyo ndege yagurutse ijya mu gihugu cy’Ubuyapani,byabaye ngombwa ko igwa byihutirwa ku kibuga cy’indege cyo ku murwa mukuru w’intara ya Sonora, Hermosillo, mu majyaruguru ya Mexique, nyuma y’uko uwo mugabo yari atangiye kumva amerewe nabi.

Abategetsi bavuga ko uwo mugabo yari azwi ku izina rya Udo N, yishwe n’ikibyimba cyo mu bwonko gitewe nicyo kiyobwange cyararerenze urugero.

Amakuru avuga ko kandi uwo mugabo yari yinjiye muri iyo ndege avuye ku murwa mukuru wa Colombia, Bogotá ahasanzwe habarizwa ibiyobyabwenge bitandukanye.

Itangazo ryasohowe n’umucamanza mukuru wa Sonora rivuga ko utwo dupfunyika badusanze mu gifu no mu mara ubwo barimo bamupima kugirango bamenye icyamwishe.

Utwo dupfunyika tw’icyo kiyobyabwenge baradupimye basanga dufite uburebure bwa santimetero ebyiri n’igice ( 2.5cm) n’ubugari bwa santimetero imwe (1cm).

Nyuma y’ahoabandi bagenzi 198 bari muri iyo ndege bahise bakomeza urugendo rwabo nta kibazo.Ierereza ryimbitse rizakomeza gukorwa n’abategetsi bo mu mujyi wa Mexico.
Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Udo N yapfuye ubwo yari mu ndege biba ngombwa ko isubira ku butaka Uku niko udupfunyika twa cocaine tumeze
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru