Yashyizweho kuri4 February, 2018 | 15:37

Umufaransa yambitswe undi mudari kubera gukurikirana abajenosideri bahekuye u Rwanda

Umufaransa Alain Gauthier yigeze kwambikwa umudari na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kwambikwa umudari wishimwe n’umugi wa Reims mu Bufaransa kubera ibikorwa byo gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa.

Alain Gauthier afatanyije n’umugore we Dafroza bashinze umuryango bise ‘Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda (CCPR)’, ugamije gukora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bacyidegembya mu Bufaransa batarigeze bakurikiranwa n’urukiko.

Umwaka ushize Gauthier n’umugore we Dafroza bashimwe na Guverinoma y’u Rwanda, bambikwa impeta z’ishimwe ry’ubucuti ziswe “Igihango”.

Gauthier n’Umugore we bamaze imyaka irenga 15 bazengurutse mu nkiko, mu magereza no mu barokotse Jenoside bakora ubushakashatsi bwimbitse mu Rwanda.

Abo bombi kandi bagira uruhare mu kunyomoza amakuru avuga nabi u Rwanda ahanini akwirakwizwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Alain yambikwa umudali na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame umwaka ushize

Yanditswe na Chief Editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Trena - 2 weeks ago

Hello there! I simply would like to offer you a big thumbs up for your great info
you’ve got right here on this post. I’ll be coming back to your
site for more soon.

Feel free to surf to my blog post ... tuvikhoahoc.com

Izindi nkuru