Yashyizweho kuri24 November, 2018 | 09:38

Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa ’gushaka umwana w’imyaka 14 y’amavuko

Umudepite wo muri Tchad yatawe muri yombi na polisi mu ntangiriro y’iki cyumweru nyuma y’amakuru yuko yashatse umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Umwunganizi mu mategeko wa Azzai Mahamat Hassane yahakanye avuga ko umugore w’umukiliya we atari umwana, ko ahubwo afite imyaka 19 y’amavuko aho kuba 14 nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Igitangazamakuru RFI gisubiramo amagambo y’umushinjacyaha w’iki gihugu avuga ko Bwana Hassane yashakiye uwo mukobwa "mu muhango gakondo" wabaye mu mwaka ushize wa 2017 ubwo yakoreraga uruzinduko mu mujyi wa Nokou uri mu burengerazuba bw’igihugu, ari kumwe n’izindi ntumwa za leta.

Gushyingirwa utarageza ku myaka 18 y’amavuko binyuranyije n’amategeko ya Tchad, kandi abantu batahuweho ko bashatse abana batarageza kuri iyo myaka cyangwa bakabashyingiza, bahanishwa igifungo.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru