Yashyizweho kuri30 October, 2018 | 08:08

Umudepite wo muri Centre Afrika yinjiranye imbunda mu cyumba cy’inteko ishingamategeko

Mu gihe abadepite bari mu gikorwa cyo gutora Perezida mushya w’Inteko Ishinga amategeko nyuma yo kuvanaho Karim Meckassoua, umwe muri bo wahoze ari umuyobozi mu ba Anti-balaka witwa Alfred Yekotom yazamuye pistolet atera ubwoba bagenzi be mbere yo kurasa.

Ibi byabaye uuri uyu wa mbere mu cyumba cyaho ineko nshingamategeko y’iki gihugu yakoreraga amatora uwo mudepite yarashe mu gisenge cy’Inteko y’igihugu no ku mpande ubwo umwe mu bakandida witwa Laurent Ngon Baba yarimo kuvuga ijambo,ako kanya Alfred Yekotom uzwi nka ‘Colonel Rhombot’ yafashe iyi mbunda ayitunga mugenzi we.

Yagerageje gucika inzego z’umutekano ngo asohoke ariko ntiyabibafasha arafatwa ajyanwa kuri gendarmerie nk’uko bivugwa na JeuneAfrique.

Umwe mu baturage wari waje gukurikirana imirimo y’Inteko y’igihugu cye yatangaje ko yari hafi y’uyu nyakubahwa avuga ko yari azi ko agiye kubarasa bose.

Umudepite mugenzi we witwa Clément Ndotizo avuga ko ari ibintu biteye isoni kandi yahindanyije isura y’Inteko y’igihugu cye.

Alfred Yekotom yahoze ari umuyobozi w’abarwanyi ba Anti-balaka bacungaga igice cyose cy’amajyepfo y’igihugu hagati ya 2013 na 2015.

Mu 2015 Umuryango w’Abibumbye wamushyize ku rutonde rw’ababangamiye amahoro muri iki gihugu nyuma ariko yaje gutorerwa kuba intumwa ya rubanda.

Ubu ariko ngo bamaze gutangaza ubusabe bumuvanaho ubudahangarwa kugira ngo ashyikirizwe inkiko ku byaha by’umugambi wo kwica no gutunga intwaro bitemewe.

Mu gihe yafatwaga umudepite mugenzi we yashatse kubangamira inzego z’umutekano ku ngufu nawe arahagarikwa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru